issa
Nigeria: Uwari umuyobozi mukuru wa polisi yeguwe havugwa imikoranire ye n’imitwe yitwaje intwaro

Feb 24, 2026 - 16:58
 0

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuye ku mirimo uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’icyo gihugu Kayode Egbetokun ukekwaho gukorana bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro, amusimbuza Tunji Disu wari usanzwe amwungirije.

Amakuru akomeje gutangazwa n’itangazamakuru ryo muri Nigeria mu mujyi wa Abuja avuga ko icyemezo cyo gukura ku buyobozi uwo Egbetokun cyafatiwe mu nama y’abagize komite nyobozi y’icyo gihugu ku wa 23 Gashyantare 2026 yabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, abuvaho ategetswe kwegura.

Kayode Egbetokun yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria ku wa 19 Kamena 2023 ubwo yari afite imyaka 58, akaba akuwe ku buyobozi adasoje igihe yari asigaranye kugira ngo ahabwe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kongererwa igihe yari bumare ayoboye, ibintu byateje umwuka mubi cyane mu batavuga rumwe na leta y’icyo gihugu.

Tunji Disu umusimbuye ku buyobozi, yari asanzwe amwungirije, bikaba bikomeje gutangazwa ko agiye guhita atangira inshingano mu rwego rwo kongera imbaraga mu mutekano w’icyo gihugu gikomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Gukurwa ku buyobozi kwa Kayode Egbetokun wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria bikomeje kuvugisha benshi hirya no hino muri Afurika nyuma y’uko n’ubundi nta gihe cyari gishize icyo gihugu gihinduye Umukuru w’Ingabo za Gisirikare.

Kugeza ubu, ntacyo leta ya Nigeria iratangaza ku mpamvu yo gukurwa ku buyobozi mu buryo butunguranye kwa Kayode Egbetokun, uretse ko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kwandika bivuga ko iyegurwa rye rifitanye isano n’imikoranire ye ya hafi n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi bibaye mu gihe igihugu cya Nigeria gikomeje kuba mu bihe bitoroshye by’umutekano muke aho abaturage bakomeje gusaba inzego z’umutekano kugira icyo zikora ngo umutekano wabo ugaruke.

Feb 24, 2026 - 16:59