Indege ya Kenya Airways yananiwe kugwa i Kigali kubera ikirere kibi
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026, indege ya Kenya Airways, yagombaga kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yasubiye i Nairobi, nyuma yo gusanga hari ikirere kibi.
Kenya Airways yashyize hanze itangazo rivuga ko ibi byabaye ku ndege yari ifite urugendo ‘KQ470’ isanzwe ikora Nairobi-Kigali.
Kuri uwo munsi yagerageje kururukira inshuro ebyiri ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ariko biranga kubera ikirere kibi, cyatumaga umupilote atabona umuhanda neza.
Kenya Airways yagize ati “nyuma yo kugerageza inshuro ebyiri ariko ntibigende neza, itsinda ry’abari bayitwaye ryafashe icyemezo cyo gusubira i Nairobi, ku bw’umutekano w’abagenzi n’abakora mu ndege.”
Nyuma y’uko iyi sosiyete yakiriye amakuru avuga ko ikirere cyongeye kumera neza i Kigali, uru rugendo rwarasubukuwe.
Kenya Airways yavuze ko ibyabaye byateye gukererwa kw’izindi ngendo zirimo n’urwa Nairobi-Mauritius.
Kuba indege yasubira aho yaturutse ni bumwe mu buryo bushobora kwiyambazwa igihe havutse impamvu ituma itagwa aho yari igiye. Iyo bitagenze gutya hashakwa ikindi kibuga cy’indege kiri hafi aho, akaba ari ho igwa.
Ibyabaye kuri iyi ndege bibaye nyuma y’uko RwandAir imaze iminsi isohora amatangazo agaragaza ko ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, haramutse ikirere kibi, ndetse ko bishobora gukoma mu nkokora gahunda z’ingendo.


Kinyarwanda
English
Swahili









