Gatsibo: Yasanganye umugabo we umukobwa ku munsi w’Abakundana, ariyahura
Umugore witwa Uwase ufite imyaka 24 yasanze umugabo we bigeze kubana nk'umugabo ari kumwe n'undi mukobwa ku munsi w'abakundanda wa Saint Valentin ndetse kubera imvururu mu ishyingurwa rye umurambo we urazwa ku marembo y’uwo mugabo.
Ibi byabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Remera aho Uwase yiyahuye nyuma yo kuva mu karere ka Nyagatare akajya kureba uyu mugabo agiye kwizihiza umunsi w’abakundana ariko akamusangana n’undi mukobwa.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko ngo ibi byababaje Uwase cyane ku buryo yahise agenda ajya kureba iwabo w’umusore ariko agenda ajyanye imiti yica ayivange n’umutobe uzwi nka ‘energy’.
Abari aho basobanura ko nyuma yo kubabwira ibyamubayeho ari bwo yanywereye iyo miti imbere yabo ndetse bakagerageza kumutabara bamujyana kwa muganga ariko akagezwayo yashizemo umwuka.
Uyu mugore nyuma yaje gukorerwa imihango yo gushyingurwa gusa bageze ku mva havuka impaka zikomeye ku ruhare rw’imiryango yombi uw’umuhungu n’uw’umukobwa, aho uw’umukobwa wagaragaza ko uw’umugabo wagakwiye kuba wagize uruhare mu ishyingurwa rya Uwase ariko uw’umuhungu ukaba nta ruhare na ruto wagaragaje.
Ibi byatumye gushyingura bihagarara Uwase bamukura mu mva bamujyana ku marembo yo kwa se w’umuhungu.
Abaturage babwiye BTN TV ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zigera aho byabereye kugira ngo zigarure ituze no gukemura amakimbirane yavutse hagati y’imiryango yombi.
Haracyakorwa iperereza ku by’urupfu, mu gihe kandi impande zombi zisabwa kubahiriza amategeko n’imyanzuro itangwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 116 ivuga ko umuntu wese ushishikariza undi kwiyahura, umufasha kwiyahura cyangwa utuma yiyahura kubera kumutoteza agamije ko yiyahura aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitanarenze imyaka itanu.


Kinyarwanda
English
Swahili









