issa
Zanzibar: Abagabo 10 bafunzwe kubera kubeshya ko bibwe ibitsina byabo

Apr 12, 2026 - 13:38
 0

Polisi yo muri Zanzibar yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 10 bakurikaranweho kubeshya ko ibitsina byabo byibwe bakabyitwaza bakorera urugomo abantu babeshyeraga ko babibibye.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Zanzibar, Richard Mchonvu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku wa 10 Mata 2026.

Mchonvu yavuze ko aba bagabo babeshyaga ko babibye ibitsina byabo bigatuma bakora ibyaha bitandukanye birimo ubujura ndetse no kwangiza imitungo irimo inyubako zabo bavuga ngo babibye ibitsina byabo.

Abatawe muri yombi bafite imyaka iri hagati ya 19 na 55, barimo Samir Mohamed Kasim, Abdul Amir Simikiwa, Khamis Hassan Jonathan, Aban Kasim Kasimba, Mohamed Said Yakub, Haji Salum Kasimba, Ali Said Ali, Juma Atukae Said, Salum Khamis Salum ndetse na Latif Hassan Mohamed.

Mchonvu yavuze ko ibyo byabaye bwa mbere ku wa 4 Mata mu gace ka Magomeni, aho umusore ukiri muto wari uri mu modoka itwara abagenzi (Bus) akavuga ko hari umuntu umukoze ku rutuge rwe, bigatuma igitsina cye kibura.

Polisi ivuga ko ari nako byagenze ku itariki zo kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 mu duce twa Forodhani, Nyerere na Kijangwani aho babeshye ko babibye ibitsina byabo.

Mchonvu yagaragaje ko mu gace ka Kijichi mu ijoro ryo ku wa 9 Mata, hari umucuruzi ukorera hafi y’ishyamba rya Masingini yafashe moto imugeza mu rugo, noneho nyuma y’isaha haza itsinda ry’abamotari bamushinjaga ko mugenzi wabo wari umutwaye ko yamwibye igitsina cye ndetse ko akwiriye kukigarura.

Ati “Ubwo yababazaga ikibazo cyabayeho, bamubwiye ko yatwaye igitsina cy’umumotari mugenzi wabo ndetse ko akwiriye kukigarura.”

Yakomeje avuga ko bahise binjira mu rugo rwe bakamugirira nabi, bakiba televiziyo ye ndetse bakangiza n’inyubako ye nyuma yo gusiga bayimufungiyemo.

Uyu mupolisi yagaragaje ko abafashwe batawe muri yombi hagati ya tariki ya 4 n’iya 9 Mata 2026 ndetse ko nyuma yo kubafata bahise babajyana mu bitaro ngo babasuzume barebe niba nta kibazo bafite ku mubiri gusa basanze ntacyo bafite.