Masaka:Umukobwa yiciwe mu kabari ke akaswe ijosi
Umukobwa witwa Umutoniwase Diane w'imyaka 25 yiciwe mu kabari ke gaherereye mu mudugugu wa Cyugamo mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka,Akarere ka Kicukiro akaswe ijosi n'umusore bikekwa ko bakundanaga.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa Umutoniwase yishwe ahagana saa ine z'ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 20 Ugishyingo 2025, bikozwe n'umukunzi we witwa Ruberintwari Nerson w'imyaka 34 afatanyije na mucoma wakoreraga nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako, Mukeshimana Odette, yabwiye UKWELITIMES ko mucoma bakundaga kwita Kabwa, we yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati " Uyu Kabwa ariwe mucoma wa Ruberintwari Nerson bafatikanije kwica Umutoniwase Diane kubera ko Dianne yari afite akabari hanyuma uyu Ruberintwari Nerson akaba ari we wari ufite icyokezo wasavingaga abaje kunywa kwa Dianne akaba yari n'inshuti ya Dianne."
Yakomeje ashimangira ko umuhungu wari uje kugira inzoga saa ine z'ijoro muri ako kabari ariwe wabonye umuvu w'amaraso ahita avuza induru atabaza ndetse bahamagaye nimero ya mucoma n"uwo muhungu bivugwa ko yakundanaga na nyakwigendera n'undi mukozi we ntizacamo.
Yongeyeho ko uyu mucoma yamaze gufatwa ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Masaka ndetse igikorwa cyo gushakisha abandi bafatanyije muri ubwo bwicanyi gikomeje.
Ruberintwari Nerson ukekwaho kwica Umutoniwase Diane bakundanaga bivugwa ko yari yaranafunguwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere nabwo akurikiranweho gutera umuntu icyuma
Umusore bikekwa ko ari we wishe Umutoniwase arimo kumutamika ibyo kurya


Kinyarwanda
English
Swahili









