
Uganda: Umubare w'abibasirwa na Mpox ukomeje gutumbagira
Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, yatangaje ko umubare w’abanduye virusi ya mpox muri iki gihugu wageze ku 5.431, hakaba harapfuye abagera kuri 40 kuva aho iki cyorezo cyatangarijwe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Raporo y’ibiro bya minisiteri y’ubuzima, yagaragaje ko mu gihe cy’amasaha 24 ashize, abantu 44 banduye ubwandu bushya, bagaragaza ko ubukana bw’iyongereye ku barwayi binjiye mu bitaro bafite iyo ndwara
Ubu burwayi bwibasiye cyane cyane mu mujyi wa Mbarara, Kampala, no mu turere twa Buvuma, Kalangala na Nakasongola. Raporo ya Minisiteri, igaragaza ko abantu bafite hagati y’imyaka 25-29 ari bo bibasiwe cyane n’ino ndwara.
Mu kwezi gushize, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryaburiye Uganda ko ifite umubare munini w’abantu bandura indwara ya mpox ku isi.
Muri uko kwezi kandi, yakiriye inkunga izifashishwa mu kugura inkingo za mpox mu kigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara aho abantu bakuru bafite hagati y’imyaka 25-35 aribo babanje gukingirwa.