U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na  Dipolomasi

Apr 21, 2025 - 14:19
 0

Binyuze muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

Uyu muyobozi , yavuze ko uruzinduko arimo muri Pakistan rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko Minisitiri Nduhungirehe, yakoreye muri Pakistan kuva ku ya 20 Mata 2025, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, ruzasiga hatashywe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Mu biganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na Senateri Ishaq Dar, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba ari na we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Pakistan, yashimye inkunga Pakistan idahwema gutera u Rwanda.

Muri ibyo biganiro Amb.Nduhungirehe yanagaragaje ko rwifuza kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ati "Uru rugendo rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bubanyi n’amahanga hagati y’ibihugu byombi. Ibi bizafungura inzira z’ubufatanye mu nzego zibyara inyungu."

Minisitiri w’Intebe wungirije, Senateri Dar yavuze ko Pakistan ifite ubushake bwo gushimangira umubano n’u Rwanda, ndetse n’ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Aba bayobozi bombi kandi bashimangiye akamaro ko guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari.

Apr 21, 2025 - 14:21

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.