issa
Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na Mozambique

Aug 27, 2025 - 18:26
 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Ku munsi wa mbere, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye arimo ayo mu by’ubucuruzi, ishoramari no kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari yasinywe hagati y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ishoramari n’ibyoherezwa hanze muri Mozambique.

Ku rundi ruhande, abaminisitiri b’Ingabo b’ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda na mugenzi we wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, basinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare. 

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Mozambique bifitanye umubano w’ubuvandimwe kandi ko ibyumvikanyweho bigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imikoranire.

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugezi wa Mozambique, Daniel Chapo 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na Mozambique

Aug 27, 2025 - 18:26
Aug 27, 2025 - 18:37