issa
Perezida wa Palestine yakumiriwe kwinjira muri Amerika

Aug 30, 2025 - 21:00
 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo kutemerera Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, kujya i New York mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba mu kwezi gutaha.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yavuze ko Abbas n’abandi bayobozi ba Palestine barimo gusenya gahunda z’amahoro binyuze mu bukangurambaga busaba amahanga gushyigikira ubwigenge bwa Palestine.

Rubio ariko yasobanuye ko Ambasaderi wa Palestine muri Loni, Riyadh Mansour, yemerewe kuzitabira Inteko Rusange n’izindi nama zijyanye na yo, bitewe n’amasezerano Amerika yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye. Aya masezerano yo mu 1947 ateganya ko nta muyobozi w’igihugu cyangwa uhagarariye igihugu ugomba kubuzwa kwinjira muri New York igihe habaye inama za Loni.

Ibiro bya Perezida Abbas byamaganye iki cyemezo, bivuga ko ari ukwica amasezerano mpuzamahanga, bibutsa ko Palestine ari indorerezi ihoraho ya Loni kuva mu 2012 ubwo byemezwaga n’Inteko Rusange.

Ku ruhande rwa Loni, umuvugizi wayo Stephane Dujarric yatangaje ko bazaganira na Leta ya Amerika kugira ngo ikibazo gikemuke, kuko amasezerano agaragaza neza ko Perezida wa Palestine afite uburenganzira bwo kwitabira Inteko Rusange.

Yongeraho ko ari ingenzi ko indorerezi zose, kimwe n’ibihugu binyamuryango, zihabwa amahirwe yo guhagararirwa, cyane cyane muri ibi biganiro bijyanye n’igisubizo cya “Leta ebyiri”, bizayoborwa n’u Bufaransa na Arabie Saoudite mu ntangiriro z’Inteko Rusange.

Mu gihe ibyo byose bikomeje, u Bufaransa, u Bwongereza, Canada na Australia byatangaje ko mu nama y’Inteko Rusange bizashyigikira ko Palestine yemererwa kuba igihugu cyigenga, kuko ari cyo gisubizo kirambye ku makimbirane amaze imyaka myinshi hagati yayo na Israel.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida wa Palestine yakumiriwe kwinjira muri Amerika

Aug 30, 2025 - 21:00
Aug 30, 2025 - 21:01