issa
Venezuela irahakana ko Amerika iyiyobora: Perezida w'agateganyo yemeje ko igihugu cyigenga

Jan 7, 2026 - 11:36
 0

Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko igihugu cye kigengwa n’Abanya-Venezuela ubwabo, ahakana amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, wavuze ko Amerika izayobora Venezuela mu gihe cy’inzibacyuho y’ubutegetsi.

Trump yari yatangaje ko Amerika izaba “icunga” Venezuela muri iki gihe cy’inzibacyuho, ndetse anavuga ko hashobora kubaho igikorwa cya kabiri cya gisirikare mu gihe ubutegetsi bushya bwaba butubahirije ibyo Washington ibusaba.

Mu ijambo yavuze ku mugaragaro, Delcy Rodríguez yamaganye ibyo Trump yavuze, ashimangira ko nta gihugu na kimwe cy’amahanga gifite ububasha bwo kuyobora Venezuela.

Ati “Leta ya Venezuela ni yo iyobora igihugu cyacu. Nta wundi muntu cyangwa igihugu cy’amahanga kiyobora Venezuela. Dufite leta ishingiye ku Itegeko Nshinga.”

Yongeyeho ko Venezuela itazigera yemera gufatwa nk’igihugu gikorera ku mabwiriza ya Amerika, ashimangira ko ubusugire n’ubwigenge by’igihugu bitagomba kugibwaho impaka.

Aya magambo ya Rodriguez aje mu gihe umubano wa Venezuela na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuzamba, nyuma y’ibikorwa byakozwe na Washington bigamije guhindura imiyoborere y’iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere w’ibikomoka kuri Peteroli.

Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ashobora gusobanurwa mu buryo bubiri: hari ababona ko ari ukwiyemeza nyakuri kurengera ubwigenge bw’igihugu, mu gihe abandi babona ko ari politiki igamije guturisha abaturage imbere mu gihugu, cyane cyane mu bihe by’igitutu n’impinduka zikomeye za politiki.

Nubwo impaka zigikomeje ku rwego mpuzamahanga, Delcy Rodríguez yashimangiye ko Venezuela itazigera iba igihugu kiyoborwa n’abandi, kandi ko icyerekezo cyayo kizakomeza kugenwa n’abaturage bayo n’inzego zayo zemewe n’amategeko.