issa
Amahoro muri Ukraine akomeje kuba inzozi, byose Trump afite uwo abishyiraho

Jul 15, 2025 - 14:37
 0

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ikiganiro cyihariye na BBC aho yatangaje ko yacitse intege ku Burusiya n’umuyobozi wabwo Vladimir Putin, ariko ko atarahagarika imishyikirano na we.

Yabivuze nyuma yo gutangaza ko Amerika izohereza intwaro muri Ukraine ndetse inashyiraho imisoro ihanitse ku Burusiya mu gihe butazakemura ikibazo cy’intambara mu minsi 50. Trump yavuze ko yigeze gutekereza ko hari amahirwe yo kugirana amasezerano y’amahoro na Putin inshuro enye, ariko buri gihe ibintu bigahinduka kubera ibikorwa bya gisirikare bya Moscow.

Mu kiganiro, Trump yanashimangiye ko ashyigikiye NATO, nubwo mbere yayise umuryango utagifite agaciro. Yavuze ko ibihugu binyamuryango byatangiye kwishyura ibyo bisabwa, ari na byo byatumye abona NATO nk’umuryango ukomeye. Yanavuze ko yizeye ihame rya NATO ryo kwirwanaho hagati y’ibihugu, cyane cyane ku bihugu bito bishobora guhura n’iterabwoba cyangwa ibitero by’ibihugu binini.

Trump kandi yavuze ko abayobozi b’ibihugu bikomeye nk’Ubudage n’u Bufaransa bamwubaha kubera imyanzuro ye, nubwo rimwe na rimwe baba bamushima gusa kubera gushaka kugaragaza urugwiro. 

Ku bijyanye n’u Bwongereza, Trump yagaragaje ko afitanye umubano udasanzwe n’icyo gihugu, avuga ko ari na yo mpamvu yagiye akorana nacyo amasezerano atandukanye y’ubucuruzi, mu gihe atarajya agirana amasezerano nk’ayo n’Ubumwe bw’Uburayi. Yavuze ko Brexit yagenze nabi ariko iri kugenda ishyirwa ku murongo. 

Trump yashimye Minisitiri w’Intebe mushya Sir Keir Starmer nubwo ari umukandida w’aba-liberali, ndetse avuga ko yiteguye gukora uruzinduko rwa kabiri rw’ikirenga mu Bwongereza muri Nzeri aho azasura Umwami Charles, amwita “umugabo w’intangarugero.”

Trump yanavuze ko atatewe impungenge n’ijambo Umwami Charles yavugiye muri Canada rivuga ku bwigenge bwabwo, nyuma y’uko Trump yari yigeze gutangaza ko Amerika ishobora gufata icyo gihugu.

Yagize ati: “yavuze neza kandi yagaragaje icyubahiro.” Mu gusoza, Trump yasubije ikibazo cy’umurage azasiga nka Perezida avuga ko yakuye Amerika mu mivurungano no mu buryo bwo kuba igihugu cyari cyarapfuye, none akaba akigejeje aheza. Yavuze ko icyo azibukirwaho ar’ugukiza Amerika.