
Ingabo z'Ububiligi zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo waba ari wo muti w'Intambara imaze igihe muri Kivu zombi?
Mu gihe Leta ya Kinshasa n'Ihuriro AFC/M23 bamaze kwemeranywa agahenge mu nzira yo kugana inzira y'ibiganiro, Leta y'Ububiligi yamaze kohereza Abakomando bagiye gufasha FARDC mu myitozo itandukanye ya Gisirikare.
Aya makuru yatangajwe n'ikinyamakuru The Great Lakes Eye avuga ko Leta y'Ububiligi yamaze kohereza abasirikare bayo bafite imyotozo yihariye (Special Force) bagera kuri 400, bakaba baje kongerera ingufu Ingabo za Leta (FARDC), ndetse n'imitwe bafatanya kurwana harimo umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda (FDLR), Wazalendo, Ingabo z'Uburundi n'indi mitwe.
Cyokoze aya makuru ntavugwaho rumwe, kuko aba bakomando b’Ababiligi-bivugwa ko bagera ku basirikare bari hagati ya 300 na 400, cyangwa kompanyi ebyiri, biteganijwe ko bazafatanya n’ihuriro ry’Ingabo za Congo n’inyeshyamba bafite icyicaro mu nkambi ya Lwama, muri Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema.
Amakuru kandi avuga ko izi ngabo zageze muri Congo ku wa 17 Werurwe 2025, Ububiligi bukaba bwohereje Ingabo muro Congo mu gihe Leta yo iri kwerekana ubushake mu guhagarika imirwano bakagana inzira y'ibiganiro.