Ntabwo sisiteme yakunda ntabakinnyi bahari! Djihad n'umutoza batangaje mbere y'umukino
Umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Eric Nshimiyimana ndetse na Kapiteni, Bizimana Djihad bagize icyo batangaza mbere yo gukina na Lesotho.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Werurwe 2025, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe y'igihugu ya Lesotho, zakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino zifitanye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025.
Ni ikiganiro n'itangazamakuru ku ruhande rw'u Rwanda kitabiriwe n'umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana ndetse na Kapiteni, Bizimana Djihad uzaba adahari kuri uyu mukino.
Kapiteni Bizimana Djihad yagize icyo avuga kuri uyu mukino u Rwanda ruzakina na Lesotho ndetse yemeza ko babajwe no gutakaza kuri Nigeria ariko biteguye kwitwara neza imbere ya Lesotho.
Bizimana Djihad yaje no gutangaza ko atumva ukuntu gutsindwa na Nigeria byatuma abakunzi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bataza kubashyigikira kuri Lesotho kandi ariho abona bakwiye kuza kurenza kuri Nigeria.
Yagize ati " Ntabwo numva ko Nigeria kudutsinda ari byo byatuma bataza kudushyigikira kubera ko mbona bakagombye kuza kudushyigikira kuri Lesotho kurenza kuri Nigeria."
Umutoza wungirije Adel Amroush mu mavubi, Eric Nshimiyimana, nawe yagize icyo atangaza ku kuntu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina imbere ya Lesotho ariko yemeza ko sisiteme itakunda ntabakinnyi beza bahari.
Yagize ati " Guhagarika abakinnyi mu kibuga ntacyo bivuze. Ntabwo Sisiteme yakunda ntabakinnyi bahari. Abakinnyi nibo bakora sisiteme, nibo bashobora kuvuga ngo tugiye gukina 1-5-4. Uko mugenda mukina bigenda bihinduka. Icyo mwitaho n'ibigenda byisubiramo cyane."
Eric Nshimiyimana muri iki Kiganiro n'itangazamakuru yanagarutse kubarimo kugereranya iyi 'Staff' yasimbuye abariho umwaka ushize banasize u Rwanda ruyoboye iri tsinda ryo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.
Yagize ati " Ntabwo twagakomeje kurebera kubo twasimbuye kuko aho bari bageze niheza natwe dukwiye kongera tugakomerezaho. Aho bari bageze bari bafite amanota, natwe turimo kuyashakisha."
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino izakinamo na Lesotho ariko izakina idafite Kapiteni Bizimana Djihad bivuze ko uzaba ayobora abandi bakinnyi ni Manzi Thierry kuko niwe wungirije Bizimana Djihad.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi iheruka gutsindwa na Nigeria ariko iyi kipe ya Lesotho bigiye guhura umukino ubanza u Rwanda rwayitsindiye muri Afurika y'epfo aho yakirira imikino yayo kubera nta sitade yujuje ibisabwa na CAF ifite.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri iri tsinda, iri ku mwanya wa 3 n'amanota 7 naho ikipe y'igihugu ya Lesotho yo ifite amanota 5 iri ku mwanya wa 5.


Kinyarwanda
English
Swahili









