
Inama ya EAC na SADC yemeje abahuza batanu ku by'umutekano wo mu Burasirazuba bwa DRC
Kuri uyu wa Mbere taliki 24 Werurwe2025, nibwo hateranye inama yahuje abakuru b'Ibihugu bya EAC na SADC byanzura abahuza batanu mu gucyemura ikibazo cy umutekano mucye ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga iyoborwa na Perezida William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC ndetse na Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye SADC.
Ni abahuza barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba-Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.
Iyi nama ibaye nyuma y'uko igihugu cya Angola gitangaje ko cyikuye kuri izi nshingano ku bw'impamvu z'uko Perezida oão Manuel Gonçalves Lourenço, ashaka kwibanda cyane ku nshingano yahawe z’ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Purezidansi ya Angola, yahise itangaza ko ku bufatanye na Komisiyo ya AU, bidatinze hagomba gushakishwa igihugu gishyigikiwe n’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kizasimbura Angola mu nshingano y’ubuhuza.
Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC, yabaye ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.