
Diamond Platnumz yashyize ku isoko isabune
Diamond Platnumz yinjiye ku isoko rishya azana isabune yise Wasafi Soap. Iyi ni isabune yamurikiye abanyatanzania ku itariki 20 Werurwe 2025.
Diamond Platnumz mu gikorwa cyo kumurika iriya sabune yasobanuye ko intego ari ugukora ubucuruzi bugera ku bantu bose.
Ati"Wasafi yazanye ibisubizo mu muziki, mu ishoramari , mu kubaka ubushobozi no gushyira imbere ibicuruzwa bifite umwihariko".
Diamond Platnumz asanzwe afite imigabane muri Wasafi Media ariko anakora ubushabitsi bw'inzu, imyenda n'ibindi bitandukanye.
Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA) gisobanura ko Wasafi Media ifatanyijwe na batatu;Juhayna Zaghalulu Ajmy ufite imigabane ya 53%, Diamond Platnumz afite imigabane ya 45% na Ali Kahatib Dai ufite 2%.
Mu myaka yatambutse Diamond Platnumz yagerageje kuzana ubunyobwa ku isoko n'umubavu ariko ntawamenye irengero.
Diamond Platnumz ni we muhanzi wo muri Afurika y'iburasirazuba wahiriwe n'ubucuruzi bw'umuziki ku buryo benshi bakora umuziki bifuza kugera ku byo atunze.
Muri Afurika y'iburasirazuba ibihugu nka Kenya, Uganda, Somalia na Tanzania nibyo bigemura ku bwinshi amasabune hanze yabyo.