EAC -SADC: Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame, yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo mu murongo wo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu harimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yabigarutseho mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yigaga ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo. Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 24 Werurwe 2025.
Yagize ati: "U Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’umutekano wacu, kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo mu gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na DRC.Iyo tuvuga ubusugire no kubaha imbibi, ibyo bigomba gukorwa kuri buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa imbibi n’ubusugire bwacyo.”
Yavuze ko iyo umuntu ashaka ko intambara irangira, ashyira iherezo ku karengane. Ati: “ "Niba ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka."
yi nama yayobowe na Perezida William Ruto wa Kenya na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, ikaba yibanze ku makimbirane n’intambara ikomeje gushyamiranya Ingabo za Congo ‘FARDC n’umutwe wa M23.
Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro irimo no gushyiraho abahuza bagomba gukurikirana no gushakira umuti urambye iki kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Abo bahuza barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba-Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.


Kinyarwanda
English
Swahili









