Kenya yisobanuye ku ishyirwaho ry’uyihagarariye i Goma
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yasobanuye ibyerekeye icyemezo cya Perezida William Ruto uherutse gushyiraho Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye Kenya i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko Kinshasa yagaragaje ko idashimishijwe nabyo.
Ku wa 15 Kanama 2025, Perezida Ruto yatangaje impinduka mu bahagarariye igihugu cye mu mahanga, mu bihugu 20 bitandukanye. Muri abo bashyizwe mu myanya mishya harimo na Nkumiri wahawe inshingano zo guhagararira Kenya i Goma, umujyi uri mu maboko y'ihuriro AFC/M23 kuva mu ntangiriro za Mutarama 2025.
Nyuma y'ibi, ku munsi wakurikiyeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC yatangaje ko itishimiye iki gikorwa kuko cyabaye nta biganiro byabanje kuba hagati y’impande zombi.
Mu itangazo yasohoye ku wa Mbere, Mudavadi yavuze ko gushyira umuntu mu mwanya bidasobanura ko ahita atangira imirimo, ahubwo bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibanza kubyemeza, hanyuma na Leta ya Congo igatanga uburenganzira bwo gutangira imirimo ku mugaragaro. Yongeyeho ko yamaze kuganira na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ku biganiro bigamije gutanga ibisobanuro ku cyemezo cya Perezida Ruto.
Kenya ivuga ko kwimura cyangwa kohereza abahagarariye inyungu zayo mu mahanga ari inzira yo kunoza serivisi za dipolomasi no gushyigikira gahunda ya BETA (Bottom-up Economic Transformation Agenda), atari igikorwa cya politiki kigamije kwivanga mu bibazo by’umutekano muri aka karere.
Mu itangazo rya Guverinoma ya Kenya, yashyize hanze ryagaragaje ko, ibi bitagamije kubangamira gahunda z’amahoro zihuriza hamwe EAC, SADC na AU cyangwa ngo bigire aho bihurira no kwivanga mu busugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kenya na na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifitanye umubano mu bya dipolomasi kuva mu 1963. Ambasade ya Kenya i Kinshasa yafunguwe mu 1968, mu gihe DRC nayo yafunguye ibiro muri Nairobi muri uyu mwaka. Mu minsi ya vuba, DRC yashyize uyihagarariye i Mombasa mu 2023, naho Kenya ishyiraho uyihagarariye i Goma kuva muri Werurwe 2022.


Kinyarwanda
English
Swahili









