Ghana: Abanyarwanda batatu bafunzwe bakekwaho uburiganya mu mishinga y’ishoramari
Komisiyo y’Umutekano muri Ghana (SEC) yatangaje ko yafunze Abanyarwanda batatu n’Umunya-Ghana umwe bakurikiranyweho uburiganya mu bikorwa by’ishoramari mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Ibi bibaye nyuma y'uko hari hashize igihe bakorwaho iperereza n’itsinda ry’abakozi ba SEC bakoranye bya hafi n’Ibiro bishinzwe gukumira ibyaha bimunga ubukungu, EOCO na Polisi ya Ghana.
Aba banywanda n'uyu munya-Ghana batangiye kugezwa imbere y’urukiko.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa SEC, Mensah Thompson, agaragaza ko iyo Komisiyo izakomeza gushyira imbere intego zayo zo kurinda abashoramari n’urwego rw’Imari rwa Ghana.
Yagize ati “Dufite ikipe ishinzwe gukora iperereza, igenda igacukumbura ibijyanye n’ibi byaha. Mu byumweru bibiri bishize bari mu Majyaruguru. Babashije guta muri yombi abantu bane barimo batatu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’Umunya-Ghana umwe. Bakoranye na Polisi ya Ghana na EOCO kandi abakekwa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera.”
Yakomeje avuga ko intambwe imaze guterwa mu bukungu iherutse gusubiza icyizere abashoramari, ari yo mpamvu hakenewe cyane kurwanya uburiganya mu by’imari kugira ngo ibyagezweho bitononwa n’ibikorwa by’ubwambuzi.
SEC yongeye kwemeza umuhate wayo wo gukomeza kubungabunga ahantu h’ishoramari, guharanira gukorera mu mucyo, icyizere no kubungabunga ishoramari, inasaba abaturage kugira ubushishozi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe babonye imishinga y’ishoramari ikemangwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









