issa
Kigali: Hatangiye kugeragezwa ikoranabuhanga rifasha abagenzi kumenya aho bisi igeze

Apr 27, 2026 - 15:16
 0

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yatangaje ko icyo kigo cyatangiye igerageza ry’ikoranabuhanga rizafasha abagenzi bo muri Kigali kumenya aho bisi zigeze n'imyanya isigayemo ndetse n'igihe ishobora kubagereraho.

Ibi yabikomojeho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyagarukaga ku mpinduka mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki gihe, Umujyi wa Kigali washyizeho ibisate by’imihanda ihariwe bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ndetse abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kutazikoresha, ahubwo bakayoboka bisi mu rwego rwo gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli igihugu gifite mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati igikomeje, kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga no kwihuta mu ngendo.

Bimwe mu bibazo abatega imodoka rusange bagaragaza ni uko bikigoye kumenya amakuru arebana na bisi, aho usanga bamara iminota myinshi ku byapa bazitegereje, hakaba n’ubwo iza yuzuye.

Mu rwego rwo kubinoza haba hakenewe gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga ryafasha ushaka gutega bisi kumenya neza aho igeze n’imyanya isigaranye.

Rukera, umuyobozi wa Ecofleet, yagaragaje ko iri koranabuhanga mu Rwanda ryatangiye kwifashishwa nubwo ritaramurikirwa Abanyarwanda kuko rikiri kugeragezwa.

Yavuze ko hari ikoranabuhanga batangiye kwifashisha, bataratangariza Abanyarwanda kubera bakibigerageza. 

Ati " Urabizi ibintu by’ikoranabuhanga mbere yo kubijyana imbere y’abashyitsi ubanza kubigerageza, byaba bitameze neza ukagira ibindi wongeramo.”

Yakomeje avuga ko bafite bisi 320 bakoresha mu Mujyi, ubu bashobora kureba bisi aho iherereye n'uburyo iri ikugenda.

Yagaragaje ko mu muhanda wa Rwandex ugana Sonatubes na Kacyiru hari ibyapa birimo ikoranabuhanga byerekana igihe bisi iri buhagerere n’umubare w’abagenzi bayirimo.

Yagize ati “Iby’ikoranabuhanga ni umushinga umaze amezi agera kuri atandatu tuwukora kandi twahereye ku bindi byari byarubatswe ku buryo tubona bisi aho igeze, niba yubahiriza igihe, n’abashoferi ubu tuba tuzi umubare wabo."

Yakomeje agira ati " Ni ibintu turi gukora kugira ngo ayo makuru tujye tuyaha abagenzi bari ku byapa ariko si ku byapa gusa ahubwo n’abari mu rugo twifashishije application.”

Yagaragaje ko u Rwanda ruri gukorana n’urubuga rwa Ways ku buryo n’udafite iyo Applicayion ashobora kwifashisha internet akabona amakuru ajyanye n’ibyapa bimwegereye ndetse bikanamworohereza kubona bisi.

Yanerekanye kandi ibiri gukorwa biri mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Prof Karuranga Egide wari watumiwe muri iki kiganiro nk’umusesenguzi, we yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha mu kunoza ubwikorezi rusange.

Ati “Niba ntegereje bisi kuri 12 ikaba igeze kuri 15, nkabibona kuri telefone yanjye ko iri buhagere mu minota itanu kandi ifite imyanya iyi n’iyi. Kera tukinabitekereza njyewe naravuga ngo twashyiraho n’imyaya y’abantu bafite ubumuga n’abagore batwite. Niba ntwite nkamenya ko bisi igiye kuza irimo umwanya cyangwa ntegereza indi, niba mfite ubumuga bikaba uko cyangwa niba nanagenda menye niba ngiye kugenda mpagaze cyangwa nicaye. Nkamenya ibyo ari byo nkinjira cyangwa ngategereza.”

Yanagaragaje ko ikindi gikwiye kuzarebwaho ari uburyo bwo kugabanya imirongo abanyamaguru bifashisha bambukiranya imihanda kuko usanga iminota bisi zihagarara kuri yo mirongo ari myinshi.

Ati “Ya minota abantu bamara kuri iyo mirongo, n’impanuka zikunze kubera kuri iyo mirongo byagabanyuka…ubwikorezi rusange ndabukunda kubera ko iyo urebye ingamba z’iterambere rirambye, bukora ku nzego zose yaba ubukungu cyangwa ikoranabuhanga.”

Yagaragaje ko mu gihe ibyagenwe bizakomeza gukorwa mu buryo bukwiye bizafasha umujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, we yasobanuye ko nubwo atari itegeko ko abantu bafite imodoka zabo bahitamo gukoresha bisi ariko bakwiye kumva ko ari no gufasha igihugu.

Yagize ati “Mu gihe wahisemo kugenda na bisi imodoka yawe ukayisiga mu rugo ntabwo ari inyungu zawe gusa, ni n’inyungu z’igihugu cyane cyane muri ibi bihe kubera ko uko tugenda na bisi bivuga ko bwa bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli dufite buramara iminsi myinshi kurushaho.”

Apr 27, 2026 - 15:18