issa
Kicukiro: Arakekwaho kwica mugenzi we akamushyira mu isanduku

Dec 22, 2025 - 07:41
 0

Umukozi wo mu rugo w’umuhungu w’imyaka 28 arakekwaho kwica umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, akamuhisha mu isanduku, agahita atoroka.

Ibi byabaye ku wa 21 Ukuboza 2025 mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga,Akarere ka Kicukiro.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yemereye IGIHE ko ayo makuru ari yo, kandi ko inzego z’ibanze zahise zimenyesha iz’umutekano kugira ngo zikore iperereza.

Yagize ati "Niko bimeze, hari umukobwa wakoraga mu rugo wasanzwe yapfuye. Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”

Yavuze ko bamaze kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu kandi zitangiye gukora iperereza.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kugira ubufatanye ndetse no kwirinda urugomo, kwirinda icyaha no gutangira amakuru ku gihe mu gihe cyose hari aho aketse ko hari gukorwa icyaha.

Dec 22, 2025 - 07:48