Bintou Keita wagiye anengwa cyane na AFC/M23 agiye kuva ku buyobozi bwa MONUSCO
Umunya-Guinée-Conakry, Bintou Keita, uyobora ubutumwa bw’umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), agiye gusoza inshingano ze nyuma y’imyaka amaze muri iyi mirimo ikomeye yo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Bintou Keita, wagiye kuri izi nshingano mu mwaka wa 2021 asimbuye Leila Zerrougui, yagize uruhare rukomeye mu guhuza ibikorwa bya MONUSCO n’inzego z’umutekano za Congo (FARDC) no mu gushyira imbere gahunda yo guhagarika ibikorwa by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, aharangwa umutekano muke.
Bintou Keita Kandi yagiye ashinjwa kenshi na AFC/M23 gutuma MONUSCO ayoboye ikorana cyane na FARDC ifatanyije na FDLR kwica abaturage b'inzirakarengane ndetse no guhimba raporo z'ibinyoma zishyirishamo AFC/M23.
Mu gihe cye kandi, MONUSCO yakunze kunengwa cyane n’abaturage ba Congo n’abayobozi batandukanye kubera kutabasha guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro birimo n’abarwanyi ba M23. Ibi byatumye habaho imyigaragambyo ikomeye isaba ko iyi misiyo y’Umuryango w’Abibumbye isohoka mu gihugu.
Kuva mu mezi ashize, Bintou Keita yagiye atangaza ko MONUSCO iri mu rugendo rwo gusohoka burundu muri RDC, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Leta ya Kinshasa n’Umuryango w’Abibumbye cyo gusoza ibikorwa by’iyo misiyo.
Kuva yagera muri RDC, Keita yakunze gushimangira ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu bufatanye bwa politiki n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, asaba impande zose kureka urugomo no gushyira imbere ibiganiro.
Nta mazina aratangazwa y’uwuzamusimbura ku buyobozi bwa MONUSCO, ariko Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hazashyirwaho undi muyobozi mushya kugira ngo asohoze neza gahunda yo kurangiza ubutumwa bw’iyi misiyo muri RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









