Amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Quran yaberaga i Kigali yasojwe
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa bya Kisilamu n’Ibwirizabutumwa muri Saudi Arabia, ihagarariwe n’Ikigo Ndangamuco cya Saudi Arabia muri Uganda, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwasoje amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Qur’an Ntagatifu
Ni igikorwa cyasojwe k'umunsi w'ejo kuwa kane ku musigiti uzwi nka Onatracom ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza guteza imbere ubumenyi bw’idini ya Islamu, gushishikariza urubyiruko gusoma no gusobanukirwa neza Qur’an, ndetse no kurushaho gukunda no gukurikiza imvugo z'Intumwa y’Imana Muhammad (SAW).
Amarushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri, abasore n’inkumi baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, berekana impano n’ubumenyi bafite mu gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Qur’an.
Mu muhango wo gusoza aya marushanwa, Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yashimye ubufatanye bwa Saudi Arabia mu guteza imbere uburezi n’imyemerere ya Kisilamu mu Rwanda. Yagaragaje ko aya marushanwa ari uburyo bwiza bwo gukomeza kubaka urubyiruko rufite imyitwarire myiza, ubumenyi n’ukwemera gushimangiwe n’amahame ya Islamu.
Mufti w’u Rwanda yavuze ko aya marushanwa ya Qur’an yashobotse ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’idini ya Islamu n’ivugabutumwa mu gihugu cya Saudi Arabia, ashimangira ko hari ibiganiro byihariye biri kuba hagati y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) n’iyo Minisiteri, bigamije gukomeza kunoza ubufatanye mu guteza imbere imyigishirize y’idini ya Islamu n’imishinga ifitiye abayislamu akamaro.
Mu butumwa bwe, Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko kimwe mu byamushimishije cyane ari uko mu marushanwa hagaragayemo n’urubyiruko rw’abakobwa, kandi yagaragaje ko aba bana, uretse gufata mu mutwe Qur’an, basanzwe ari n’abahanga mu masomo yabo asanzwe.
Yongeyeho ati: “Gufata Qur’an mu mutwe bituma abana barushaho kuba abahanga, kuko Qur’an ikubiyemo indangagaciro zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Mufti yashimye kandi ababyeyi n’abana bitabiriye amarushanwa, abasaba gukomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi, bigamije kurera urubyiruko rufite indangagaciro, ubupfura n’ubumenyi.
Abandi bayobozi mu nzego nkuru za RMC bari bitabiriye iki gikorwa twabashije kuganira bashimangiye ko amarushanwa nk’aya azakomeza kuba ngarukamwaka, kugira ngo hashyirwe imbere indangagaciro za Kiyisilamu n’ubumwe bw’Abayisilamu mu Rwanda.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ubusabane, amasengesho, no guha ibihembo abatsinze mu rwego rwo kubashimira no kubatera imbaraga mu gukomeza inzira yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Qur'an.


Kinyarwanda
English
Swahili









