issa
Hari amahirwe arenga igihumbi yo gushora imari mu karere ka Kamonyi

Jun 3, 2025 - 11:32
 0

UKWELITIMES yasuye akarere ka Kamonyi, iganira na Mayor w’akarere, Bwana Dr.Nahayo Sylvère adutangariza byinshi ku mahirwe y’ishoramari wakorera muri aka karere gaherereye hafi y’Umujyi wa Kigali.

Mayor w'akarere ka Kamonyi yatubwiye ko Kamonyi ari akarere gafite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro uko bikwiye. 

Yagize ati "Kamonyi ifite abaturage barenga ibihumbi 450, kandi gahana imbibi n’Umujyi wa Kigali, urumva ko ari umwanya mwiza ku bashoramari. Ushobora kubaka amazu acumbikira abantu, kuko abakorera i Kigali benshi bashobora kuhatura cyangwa kuhakodesha.”

Yakomeje agaragaza ko akarere ka Kamonyi katagira kaminuza n’imwe, bityo abashoramari bashobora gushinga kaminuza cyangwa amashuri makuru, bikaba byafasha urubyiruko ruhatuye kubona Kaminuza hafi yabo bitabasabye kujya kwiga i Kigali cyangwa I muhanga.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo, Mayor yavuze ko Kamonyi ifite ahantu nyaburanga henshi hashobora kuvamo amafaranga

Yagize ati "Dufite ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo, haba mu mateka, mu miterere y’akarere ndetse no mu muco. Haramutse habonetse abashoramari babyitayeho, twabona impinduka mu bukungu bw’akarere.”

Nubwo hari ibyo akarere kagezeho, Mayor yanagarutse ku bibazo bigihari, nk’imihanda y’igitaka igaragara henshi. Yavuze ko icyuho mu ngengo y’imari ari cyo kibakomereye:

Ati "dufite umuhate wo gushyira kaburimbo ku mihanda myinshi, ariko ingengo y’imari iracyari ikibazo, gusa intego zacu nuko gahoro gahoro imihanda yose izakorwa kandi hari iyakozwe n'ubwo atari yose.”

Mu bijyanye n’ubuzima, Mayor yashimangiye ko ikibazo cy’igwingira cyari cyaragaragaye muri Kamonyi cyatangiye kugabanuka cyane, ku buryo bimeze nk’aho bari kugitsinda burundu.

ati "Turashimira abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bacu. twahagurukiye ikibazo cy’igwingira, kandi hari aho bimaze kutugeza.”

Jun 3, 2025 - 11:59