Obama yaciye amarenga ko intambara yo muri Gaza igiye guhagarara
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, abicishije ku rubuga rwe rwa X, iyi yahoze yitwa Twitter, yagaragaje ko intambara leta ya isiraheli iri gushoza muri Gaza yuzuyemo intimba n’ibihombo bikabije ku miryango y’Abanya isiraheli ubwabo n’Abanya-Gaza,yaciye amarenga ko igiye guhagarara ,hagakurikiraho kubaka umujyi wa Gaza.
Mu butumwa bwe, Barack Obama yavuze ko n'ubwo intambara ikomeje guhitana benshi ariko bishimishije kubona hari icyerekezo cy’amahoro, yavuzeko ko afite icyizere ko Abanya isiraheli basigaye mu bafashwe bugwate n'umutwe wa Hamas, bazongera guhura n’imiryango yabo vuba kandi abyizeye neza, kandi yavuze ko inkunga yihutirwa izatangira kugera kubanya Palestina batuye muri Gaza bamaze igihe babayeho nabi kubera kubura inzira yo kubagezaho ubufasha bw'ibanze nk'imiti n'ibiribwa.
Yongeyeho ko ubu impande zombi yaba isiraheli na Palestina bose bafite inshingano ziremereye kugira ngo bafatanye, bubake Gaza bundi bushya, kandi bashyire imbere inzira igamije kwimika ubumuntu n’uburenganzira bungana bw’impande zombi, kuko aribyo bifitiye akamaro isi yose muri rusange


Kinyarwanda
English
Swahili









