Umutoza w’Amavubi yikomye abanyamakuru mbere yo guhura na Benin
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yikomye abanyamakuru bavuga amakuru we yemeza ko ari ibihuha.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025, kuri sitade Amahoro habereye ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’imyitozo ya nyuma ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze. Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche yagaragaje ko atigeze yishimira uko avugwa mu itangazamakuru.
Ibi yabigarutseho muri iki kiganiro mbere yo kugaruka ku myiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifitanye na Benin iyoboye intsinda mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2026.
Yagize ati “ Nishimiye kubabona kuko nashatse ko dusobanura ibintu bike hagati yacu. Kuva natangira hano, nababwiye ko iyi ari ikipe yanyu, kandi ndi hano igihe cyose amasaha 24 kuri 24.
Ariko nashegeshwe no kumva ko hari bamwe bajya gutanga amakuru y’ibinyoma, bakavuga byinshi bitagira akamaro, bigatuma haza umwuka mubi mu ikipe. Nababwiye ko ndi umuntu ufunguye, ushaka kuganira n’umuntu uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose.”
Adel Amrouche yasabye abanyamakuru kwiyubaha kuko nibyo bizatuma nawe abubaha ndetse atifuza kwangana nabo.
Yagize ati “ Ndasaba buri wese kwiyubaha. Niba wiyubashye, nanjye nzakubahisha. Ariko niba utanyubashye, nanjye sinzaguha icyubahiro. Ntabwo ndi hano ngo nange umuntu, ndi hano ngo dukorere hamwe. Iyo dushyize hamwe, nta gishobora kudutsinda. Ndabasaba mwirinde amagambo yo hanze n’ivangura. Iyi ni ikipe imwe. Utabonye umwanya uyu munsi, azawubona ejo. Twese turi kumwe muri uru rugendo rwo kubaka ikipe ikomeye.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko hari umunyamakuru yandikiye amubwira ko ibyo yakoze atari byo ariko ko atifuza ihangana n’umuntu uwo ari we wese.
Yagize ati “ Ku bijyanye n’ibyavuzwe n’abanyamakuru bamwe, mbibona nko kwirengagiza ukuri. Hari uwo nandikiye mubwira ko ibyo yakoze ari ugusebanya, kandi ndabizi neza ko amategeko abishobora. Ariko ntabwo ndi hano ngo ntoteze cyangwa ndwane n’umuntu, ndi hano ngo twubake icyizere.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yiteguye neza, abakinnyi bahamagawe bose bameze neza ndetse uyu mutoza yemeje ko intego bafite ari imwe yo kubona intsinzi kuri uyu mukino.
Yagize ati “ Turi gukorana n’abakinnyi dufite, kandi ndabizera 100%. Nubwo hari bamwe babuze ku munota wa nyuma, abo dufite bafite umutima ukomeye wo guhangana. Intego yacu ni imwe, gutsinda umukino w’ejo kugira ngo amanota atatu agume hano mu gihugu cyacu.
Umukinnyi Emmanuel Imanishimwe, twishimiye kongera kumubona mu ikipe nyuma y’igihe kinini ari mu mvune. Nubwo atari ku rwego rwiza 100%, aragenda agaruka neza kandi azadufasha cyane. Ndabizi neza ko ari umukinnyi w’umuhanga, kandi dufite icyizere ko azafasha ikipe igihe cyose azaba yiteguye.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda irambikana na Benin kuri Sitade Amahoro. Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umutoza w'ikipe y'igihugu yatangaje ko ikipe yiteguye neza


Kinyarwanda
English
Swahili









