issa
Federasiyo ya Marocco yahakanye ibyo gusezera k’umukoza w’ikipe y’igihugu

Feb 6, 2026 - 17:05
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Marocco, FRMF, yahakanye ibyo gusezera kwa Walid Regragui, utoza ikipe y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, nibwo ikinyamakuru  RMC Sport cyatangaje ko Walid Regragui, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Marocco, yagaragaje ubushake bwo kwegura ku nshingano ze.

Uyu mutoza w’imyaka 50, watoje Marocco ikagera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika 2025, wabaye ukwezi gushize, bivugwa ko yiyumvaga nk’uwananiwe cyane nyuma y’iri rushanwa ryari rikomeye cyane.

Ibi byaje guhakanwa n’ubuyobozi bwa Federasiyo ya Marocco, aho bwavuze ko uyu mutoza agifite inshingano nk’umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse ko ibyavugwaga byose ari ibinyoma ijana ku ijana.

Amakuru yavugaga ko Regragui afite amakipe yo muri Arabie Saoudite amwifuza. Nubwo  Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Marocco (FRMF) rihakana ibi, ariko hari bamwe mu bayobozi bifuza ko yarekura ikipe y’igihugu.

Ibi bivuzwe nyuma y’ibyumweru bitatu gusa Marocco itsinzwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika, ikintu cyababaje cyane abafana n’ikipe yumvaga iri hafi gutwara igikombe. Kuva yafata izo nshingano mu mpeshyi ya 2022, Regragui yabaye umutoza wahinduye amateka y’umupira w’amaguru wa Marocco, cyane cyane ayoboye iyi kipe y’igihugu igera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi.

May be an image of one or more people and beard

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373