Abaturage basabwe kudahishira abatera inda abangavu
Umwarimu wari kuri site y'Umushyikirano mu karere ka Ngoma, yagaragaje ko ibibazo by'abangavu baterwa inda n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge biri mu bibangamiye abarezi. Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango yagaragaje ko ibitera umubare w'abangavu baterwa inda kwiyongera, harimo guhishira abasambanya abana.
Mukantagara Peace ni umwarimu wari kuri site y'Umushyikirano mu karere ka Ngoma, yagaragaje ko ikibazo cy'inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'uko abana bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bihangayikishije abakora umwuga w'uburezi.
Yagize ati "Ndi umurezi ubimazemo igihe, akaba ari yo mpamvu njyewe na bagenzi banjye, tubashimira kubera Uburezi kuri bose. Uyu munsi abana bose bariga ariko hari imbogamizi dufite muri ako kazi kacu ka buri munsi ko kurera, harimo ikibazo dufite gikomeye uyu munsi cy'uko dutanga ubumenyi tugatanga n'uburere, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tukikanga abo bana badutwaranye inda, turigisha tugatanga n'uburere nanone ariko tukikanga ko hari abana banywa ibiyobyabwenge. Turigisha tugatanga n'uburere ariko tukikanga tubona abana bafite imyitwarire mibi ituruka ku ikoreshwa nabi ry'imbuga nkoranyambaga."
Mukantagara yakomeje agaragaza icyakorwa kugira ngo ibibazo byugarije abana bikemuke.
Yagize ati"Turasaba ko habaho itsinda rishyirwa ku rwego rw'Akagari cyangwa n'Umurenge n'umudugudu, iryo tsinda rifite indangagaciro rijye ryigisha, abaturage muri rusange ababyeyi ndetse n'urubyiruko by'umwihariko kugira ngo ba bana batugana ku ishuri babe bafite uburere bityo twumve ko uburere butureba twese butareba mwarimu wenyine."
Mukantagara yakomeje asaba ko abatera inda abangavu bakwiye guhanwa by'intangarugero.
Yagize ati" Ku nda ziterwa abangavu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hari byinshi byakozwe ariko turasaba ko hongerwa imbaraga mu guhana bariya bantu batera inda abana, bahanwe by'intangarugero. Iyo urebye umubare w'abangavu baterwa inda ni munini ariko abazibatera usanga ari nkaho ntabo, rero hashyirwemo imbaraga abo bantu bahanwe."
Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yagaragaje impamvu umubare w'abangavu wiyongera.
Yagize ati" Ni ikibazo gikomereye umuryango, nkuko mwabibonye mu bushakashati buheruka inda ziterwa abangavu zariyongereye ziva kuri 5% zigera ku 8%. Ubushakashatsi bwanagaragaje ko iki kibazo ahanini gifite inkomoko, iya mbere nuko kutiga akenshi biri mu bishobora gutuma abana basambanywa, 21% by'abana basambanyije bigaragara ko batigeze bajya mu mashuri abanza, 13 bararangije amashuri abanza, 4% barangije amashuri yisumbuye."
Minisitiri Uwimana yanagaragaje ikigomba gukorwa mu rwego rwo gukumira inda ziterwa abana ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Yagize ati" Umuti urambye ni ugushyira abana mu ishuri bakiga bakagera kure dufatanyije na Minisiteri y'Uburezi ku buryo hatagira umwana usigara atagiye ku ishuri. Ikindi cyagaragaye ni ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ingamba zirahari hamwe n'inzego z'Umutekano dukomeje kurwanya ibiyobyabwenge mu Gihugu kandi dukangurira abaturage gukomeza kubicikaho."
Minisitiri Uwimana yakomeje agira ati" Ikibazo cyo guhana 'peace' yakigarutseho, abo bantu ikigaragara nuko tuba tubazi ahanini ugasanga n'ababyeyi tugira uruhare mu guhishira, turashaka gushyira imbaraga mu guhana ariko abasambanya abana ni kimwe ariko n'abaturanyi bahishira habaho uburyo bwo guhana nabo bahishira abasambanya abo bana.Turakangurira abaturage babona iki kibazo mu baturanyi, bagire uruhare kugira ngo dukumire iki kibazo kandi dufatanyije tuzagihashya."


Kinyarwanda
English
Swahili









