issa
Minisitiri w’Ibikorwa bya Kiyisilamu muri Qatar yasuye  ahazwi nko mu marangi ahanywa i kawa y'uRwanda

Dec 2, 2025 - 13:46
 0

Minisitiri w’Ibikorwa bya Kiyisilamu muri Qatar, Nyakubahwa Ghanem bin Shaheen bin Ghanem Al Ghanim, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gutsura umubano no kongerera imbaraga n'ubufatanye hagati ya Qatar n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukuboza 2025, Minisitiri Al Ghanim yatangiriye uruzinduko rwe ku Ishuri Rikuru rya Al-Hidaya (Al-Hidaya Islamic Institute), ishuri rifasha mu kubaka ubumenyi n’uburere bw’idini ya Islam mu Rwanda. Yakiriwe n’ubuyobozi bw’iri shuri, abanyeshuli ndetse n'abarimu, atemberezwa ibikorwa bitandukanye biririmo ibibuga, ibyumba by’amashuri, n’ahantu higishirizwa amasomo y’iyobokamana.

Nyuma yo gusura iri shuri, Minisitiri Al Ghanim yakomereje urugendo rwe mu gace kazwi nko mu Marangi, ahaherereye ibikorwa byinshi by’abayisilamu, cyane cyane abacuruzi. Aha naho yakiriwe mu buryo bwihariye, atemberezwa mu marange, ndetse anasangira ikawa y’u Rwanda na Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa.

Mu gihe cya sasita, Minisitiri Al Ghanim yasengeye isengesho rya Kumanywa (Adhuhur) mu musigiti wa Al-Fath (Onatracom), umwe mu misigiti ikomeye mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko nyuma y’iki gikorwa, Minisitiri Al Ghanim aribugirane ibiganiro byimbitse n’ubuyobozi bukuru bwa RMC ku mishinga minini iteganyijwe gutangira mu mwaka wa 2026.

Dec 2, 2025 - 15:53