Nigeria: Yahisemo gufungwa umwaka aho gusubiza amafaranga yayoberejwe kuri banki ye
Urukiko Rukuru rwa Leta ya Edo muri Nigeria, rwakatiye Ogo Ehosa Kingsley igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubujura n’uburiganya, byatewe n’amafaranga angana na miliyari 1.5 z’Amanaira yayoberejwe kuri konti ye ya banki akayakoresha nk’aye aho kuyasubiza nyirayo.
Amakuru yatangajwe n’urwego rwakoze iperereza avuga ko uwo mugabo Ogo Kingsley, hagati ya Kamena na Ugushyingo 2025, yayoberejweho ayo mafaranga angana na miliyari 1.5 z’Amanaira, hafi asaga miliyari 1.55 Frw. Uyu mugabo aho kubimenyesha inzego z’umutekano, ahitamo kuyakoresha mu nyungu ze.
Inzego z’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’imari muri Nigeria zivuga ko uwo mugabo nyuma yo gutabwa muri yombi, kuri konti ye basanze asigaranye ₦802,420,000, asaga miliyoni 818 Frw, ndetse n’andi yari yoherereje abo mu muryango we.
Kingsley yatawe muri yombi ubwo yari mu mujyi wa Benin ku wa 19 Mutarama 2026, ashyikirizwa Urukiko Rukuru rwa Leta ya Edo, aho yarimo ashinjwa ibyaha by’ubujura n’uburiganya hashingiwe ku Itegeko mpanabyaha rya Leta ya Edo ryo mu 2022.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe, Urukiko Rukuru rwa Edo rwamuhamije ibyaha rumutegeka gusubiza ayo yari asigaranye. Icyakora, icyatunguye benshi ni uko Kingsley yasubije urukiko ko ahitamo gufungwa aho gusubiza ayo mafaranga.
Urukiko Rukuru rwa Leta ya Edo rwahise rufata icyemezo cyo kumukatira igifungo cy’umwaka umwe, ruvuga ko yahamijwe ibyaha by’ubujura n’imyitwarire mibi idahwitse.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino ku isi benshi bakomeje kuyoberezwaho amafaranga bakayakoresha mu nyungu zabo, bavuga ko ari umugisha wabamanukiye, ibintu Leta ya Nigeria yo ivuga ko bihanwa n’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









