issa
Rutsiro: Umwana yarohamiye mu kiyaga

Rutsiro: Umwana yarohamiye mu kiyaga

Dec 2, 2025 - 11:24
 0

Mu Karere ka Rutsiro, abana babiri bibye ubwato, burohama mu Kiyaga cya Kivu, umwe ahasiga ubuzima

Ibi byabereye mu Mudugudu Munyinya, Akagari Murambi, Umurenge wa Musasa Akarere ka Rutsiro ku wa 30 Ugushyingo 2025.

Ahagana saa Cyenda n’Igice nibwo uwitwa Nsabimana Claude ufite imyaka 15 n'uwitwa Nsengimana Egide w’imyaka 14 bagiye ku Kiyaga cya Kivu, bahasanga ubwato Ntakirutimana Jean Marie Vianney akoresha mu kurangura indugu yavayo akabuparika ku mwaro.

Amakuru avuga ko ubwo bari mu bwato babujyanye mu Kivu bari kumva umunyenga hajemo umuhengeri urabaroha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yavuze ko bakimenya aya makuru bahise bahamagara ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rishaka Nsengimana Egide aboneka yapfuye.

Yagize ati "Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma. Turakomeza kwibutsa abaturage bacu baba abato n’abakuru ko badakwiye kwisukira ikiyaga cya Kivu.”

Yongeyeho ko ku Kiyaga cya Kivu hari ahantu hagenewe imyidagaduro ku bakeneye koga, haba hari abahanga bafite n’ibikoresho n’ubuhanga bwo gutabara igihe hari urohamye, bityo ko ariho abaturage bakwiye kogera.