issa
Mu 2050 Abanyarwanda bose bazaba bakize

Mu 2050 Abanyarwanda bose bazaba bakize

Oct 2, 2025 - 16:54
 0

Minisitiri w’Intebe yagejeje ku nteko ishingamategeko imitwe yombi (Abasenateri n'abadepite) ko guverinoma y'u Rwanda ifite icyerekezo cya 2025 cyubakiyemo kurandura burundu ubukene. Ni ikiganiro yatanze ku Cyicaro cy'iyo nteko.

Ku wa 2 Ukwakira 2025 Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yasobanuye ko Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwitezweho gutanga umusanzu mu gufasha Igihugu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 aho abaturage bose bazaba bafite imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, n’ubukene bwaracitse burundu. 

Yagaragaje ko Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufite 25% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu ndetse hafi 70% by’Abanyarwanda batunze narwo, byatumye ingengo y’imari yarwo yongerwa cyane ko rwihariye 40% mu gutanga akazi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko ingengo y’imari yavuye kuri miliyari 129 Frw mu 2017, igera kuri miliyari 225 Frw mu mwaka wa 2025/2026.

Mu bicuruzwa u Rwanda rwoherezwa mu mahanga, nibura ½ cyabyo ni ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, birimo imboga, imbuto, icyayi n’ikawa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko amadovize y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga yavuye kuri miliyoni 287$ mu 2017, agera kuri miliyoni 544$ mu 2024.

Ati “Biteganyijwe ko aka gaciro kaziyongera, kakagera kuri miliyari 1,5$ mu 2029. Intego dufite ni ukongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ku mpuzangendo ya 13% buri mwaka, umusaruro ubikomokaho ukikuba gatatu ukagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.’’ 

Mu Rwanda hamaze kubarurwa ibyanya by’ubuhinzi n’ubworozi birenga ibihumbi 19 ku buso burenga hegitari ibihumbi 587 muri gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bw’ubuhinzi. 

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko mu kurinda ko ubutaka butakoreshwa icyo butagenewe, hari gusozwa gahunda yo gukora ibishushanyombonera mu turere twose.

Ati “By’umwihariko, mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, harimo gukorwa igishushanyombonera kizatugaragariza neza imiterere y’ubutaka, uko bukwiriye kubungabungwa ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi bibubereye.