Ishavu ry’abagore babyaye abana bishoye mu buraya
Bamwe mu bagore batandukanye, babyaye abana bakabananira bakishora mu buraya, bavuga ko buri gihe bahora baterwa ipfunwe n’uko abana babo bishoye muri izo ngeso mbi.
Bamwe mu bagore batatu bo mu Mujyi wa Kigali, babyaye abana bakishora muburaya, babwiye UKWELITIMES, ko bababazwa cyane n’uko abana babyaye bababereye ibirumbo.
Bavuga ko babazwa n’uko hari abakeka ko aribo bagize uruhare rukomeye mu kugira ngo abana babo bahinduke indaya.
Uwamahoro Clementine, ni umubyeyi utuye Rwarutabra mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, wemeza ko afite umwana wishoye muburaya afite imyaka 17 gusa.
Yagize ati “ Nta kintu kibabaza nko kubyara umwana akakunanira akakubera ikirumbo, Ikindi njye kimbabaza n’uko umubonye wese agira ngo uburaya yishoyemo nabigizemo uruhare.”
Yongeyeho ko aterwa ipfunwe n’imyitwarire y’umwana we ndetse hari n’ahantu atajya anyura kugira ngo abamuzi batamukwena.
Undi mugore utuye mu Murenge wa Gitega, yemeza ko n’ubwo atunzwe n’umwana we atishimira ko akora uburaya.
Ati “ Hano hose se hari utazi ko ari indaya? nanjye ndabizi kandi ntibinshimisha ariko nta kundi nabigenza, Naho ibyo kuba ndya ngo amafaranga yakoreye mu buraya niko bimeze nonese nabigenza nte ko nta gatege nkigira ngo mvuge ngo nakwihahira nabigenza nte.”
Yongeyeho ko nta kintu kibabaza nk’iyo abantu bose bari kumubwira ko umwana we yabaye indaya ikomeye kandi yabitewe n’uko yarezwe nabi.


Kinyarwanda
English
Swahili









