issa
Nyamasheke: Umwana yapfuye akubiswe isuka na mugenzi we

Jan 11, 2026 - 09:19
 0

Umwana witwa Niyogushimwa Silas uhimbwa Mbonyi uherutse gupfusha ise wishwe ni'inzoga ya Simba yari yapingiwe n'abagabo bagenzi be yakubise mu genzi we isuka mu mutwe ahitako apfa.

Ibi byabereye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, ubwo umwana witwa Niyogushimwa Silas yarimo asibura umwobo w'ifuku isuka yari afite igatana ikikubita ku mutwe wa mugenzi we witwa Niyitanga Elsa kubera gukomereka bikomeye bikarangira apfiriye mu bitaro bya Bushenge.

Abaturage baganiriye na UKWELI TIMES bavuga ko uwo mwana wakubise mu genzi we isuka nta gihe yari amaze apfushije ise wazize inzoga yitwa Simba yari yapingiwe n'abagabo bagenzi be batuye muri uwo murenge wa Shangi mu mudugudu wa kaberi.

Erekiya Patrick, Umuturage mu murenge wa Shangi, yabwiye UKWELI TIMES ko uwo mwana wakubise mugenzi we isuka nta gihe yari amaze apfushije ise wishwe n’inzoga yitwa Simba.

Yagize ati "Uwo mwana wakubise mugenzi we isuka yarimo acukura ifuku mu murima wabo aribeshya arayitanisha igwa kuri mugenzi we ariko yari amaze iminsi apfushije ise wari wapingiwe kunywa inzoga 3 z'ibyuma zitwa Simba ataruhuka ubwo ashyira ku munwa iya mbere n'iya kabiri ubwo aba yikubise hasi atarashyiraho iya gatatu apfa uko".

Murisa, Umuturage nawe utuye muri uwo murenge, yatubwiye ko abo bana babanje gucukura ibijumba nyuma bakajya gucukura ifuku dore ko ngo n'ubundi bari basanzwe bayahiga.

Ati "Abo bana rero bari bafite umuhoro n’isuka kuko bari babanje gucukura ibijumba nyuma nibwo bajyaga guhiga ifuku kubera ko n'ubundi bari basanzwe bayahiga mu mirima yabo".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shangi, Innocent Habimana, yemeje ayo makuru y'abo bana barimo bacukura ibijumba n'amafuku avuga ko umwe yibeshye agatanisha isuka ikagwa ku mutwe w'undi bikamuviramo kubura ubuzima.

Nyakwigendera Niyitanga Elsa yari afite imyaka 2 n’amezi 5, ni mugihe mugenzi we wamubujije ubuzima abura amezi abiri gusa ngo agire imyaka 8.

Jan 11, 2026 - 09:54