issa
Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi munsi y’uburiri

Jan 11, 2026 - 12:26
 0

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi mu ntara y'i Burengerazuba zataye muri yombi umugabo witwa Nzacahinyeretse Aaron, w’imyaka 30, ukekwaho kunywa no gucuruza urumogi mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe.

Uyu mugabo, usanzwe abana n’umugore n’umwana, yafatiwe mu nzu iwe ku wa 10 Mutarama 2026, aho yasanganwe udupfunyika tw’urumogi yari yahishe munsi y’uburiri aryamaho.

Amakuru agera kuri Ukweli Times avuga ko inzego z’umutekano muri ako gace zari zimaze igihe zishakisha abantu bakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, nyuma y’igihe abaturage bavuga ko ibikorwa byo kurunywa no kurucuruza byakorwaga ku manywa y’ihangu.

Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko abantu banywa ibiyobyabwenge ndetse bakanabicuruza ku manywa, byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’Umurenge wa Kamembe, ku bufatanye n’inzego z’umutekano, bashyiraho irondo rigamije gukumira ibikorwa nk’ibyo byo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitemewe.

Uwo mugabo witwa Nzacahinyeretse Aaron yari asanzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yari yaranigeze kubifungirwa, ubu rero akaba yafashwe nyuma yo kugurisha urumogi asubiye iwe kuzana urundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yabwiye Imvaho Nshya ko hari ibikorwa byatangiye gushyirwa mu bikorwa bigamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri uwo Murenge, ndetse ko hari n’abandi bagabo batatu batawe muri yombi nyuma y’uwo mugabo, bose bashyikirizwa RIB.

Yakomeje ashimira abaturage ku bufatanye berekana, ndetse anasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima n’ejo hazaza h’igihugu.

Kugeza ubu Nzacahinyeretse afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, nyuma yo gutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano muri uwo Murenge wa Kamembe.

Jan 11, 2026 - 15:52