issa
Rubavu: Umusore w’imyaka 27 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Oct 6, 2025 - 09:11
 0

Umusore w’imyaka 27 wari acumbikiwe muri Lodge iherereye mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yasanzwe muri icyo cyumba amanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru yemejwe n’abari bahari avuga ko uwo musore yinjiye muri iyo Lodge ku wa Gatandatu nimugoroba avuga ko agiye kuraramo ijoro rimwe. Ubwo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, abakozi b’iryo cumbi babazaga niba uwo musore yagiye bityo icyo cyumba kibe cyakoresha babuze icyerekezo cye ndetse na nimero ye ya telephone bumva itariho.

Nk'uko abatanga ubuhamya bari bahari babivuze ni uko nyir’icumbi afatanyije n’abakozi bahisemo gufungura urugi ngo barebe ko yaba akirimo niko gusanga uwo musore amanitse mu mugozi hejuru y’igitanda yapfuye.

Bivugwako uwo nyakwigendera ubwo ku wa gatandatu yinjiraga muri iryo cumbi nta muntu bari kumwe yewe nta n’uwaketse ko ibyo byari kumubaho kuko atagaragaraga nk’ufite ibibazo ndetse ko no muri icyo cyumba yasanzwemo yapfuye nta bimenyetso by’ubugizi bwa nabi byahabonetse ubwo yasangwaga amanitse yapfuye bityo bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi kugira ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu ni mu gihe kandi inzego z’umutekano zo muri ako Karere ka Rubavu zatangaje ko zigikomeje iperereza ryimbitse ngo hamenyekane neza icyaba cyateye urwo rupfu rw’uwo nyakwigendera cyangwa se hamenyekane neza niba yaba yiyahuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, bunibutsa abaturage ko mu bihe bikomeye cyangwa ibibazo by’imibereho bakwiye kwegera inshuti, abavandimwe n'inzego z’ubuzima bagahabwa inama zibafasha aho guhitamo inzira mbi zo kwiyambura ubuzima.

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yari imaze imisi itangaje ko urubyiruko rw’ishi muri iyi minsi rurimo kwishora mu ngeso zitari nziza bamwe zikababaviramo kurwara indwara za gahinda gakabije n’ibibazo byo mu mutwe bikaba impamvu nyirizina zibatera kwiyaka ubuzima.

Ni mu gihe abatuye Rubavu basaba leta ko gahunda z’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe zikomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kurinda urubyiruko n’abandi baturage kwishora mu guhitamo inzira yo kwiyambura ubuzima.

Oct 6, 2025 - 10:02