issa
Amavubi yahombye umukinnyi utasibaga gutsinda ibitego

Oct 6, 2025 - 10:32
 0

Rutahizamu mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Joy Lance Mikels, yagize imvune itamwemerera gukina umukino wa Benin.

Ku itariki 10 Ukwakira 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino w’umunsi wa 9 n’ikipe y’igihugu ya Benin mu gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi kizaba muri 2026.

Muri uku kwitegura Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yahamagaye abakinnyi 24 izifashisha muri iyi mikino ndetse rutahizamu Joy Lance Mikels w’imyaka 31 yisanga yahamagawe.

Uyu mukinnyi wahamagawe mu mikino 6 yari amaze gukina yari yaratsinze ibitego 3. Ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, Sabah FK ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijan yakinnye umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona n’ikipe yitwa FK Karvan Evlakh birangiye Sabah itsinze ibitego 2-0.

Muri uyu mukino Joy Lance Mikels, yaje kuwugiriramo imvune nyuma yo guhura n’umuzamu bikaba ngombwa ko azohorwa mu kibuga atwawe n’imbangukiragutabara. Joy Lance yari yatsinze igitego ku munota wa 31 kuri Penalite.

Joy Lance Mikels urebye amashusho ye atandukanye yari umwe mu batsinda ibitego byinshi ariko Kandi akina aciye ku ruhande ataha izamu.

Kugeza ubu ntabwo Sabah FK iratangaza igihe uyu mukinnyi azamara hanze y’ikibuga gusa ntabwo umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina na Benin azawugaragaraho.

Abasore b’ikipe y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero aho baje gutangira imyiteguro y’umukino uri kuri uyu wa Gatanu n’ikipe y’igihugu ya Benin. 

Joy Lance Mikels yagize ikibazo cy'Imvune 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Amavubi yahombye umukinnyi utasibaga gutsinda ibitego

Oct 6, 2025 - 10:32
Oct 6, 2025 - 10:40