issa
Nyabugogo: Yashikuje umugore telefone n'amafaranga ahita yihisha mu mazi

Aug 8, 2025 - 12:47
 0

Umugabo bikekwa ko ari umujura bakunze kwita se w'abamaline yashikuje umugore wari ugeze ku kiraro gitandukanye umurenge wa Gatsata n'uwa Kimisagara wo mu Karere Nyarugenge, amafaranga ibihumbi 50 na telefone ye, ahita yihisha mu mazi aburirwa irengero.

Ahagana saa tanu zuzuye zo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025, nibwo uyu mujura yashikuje telefone n'amafaranga ibihumbi 50 umugore witwa Mungaze solange ahita asimbukira mu mugezi wa Nyabugogo aburirwa irengero.

Uyu mubyeyi w'abana bane yabwiye UKWELITIMES, ko uwo mujura yamushikuje amafaranga ye na telefone ubwo yari agiye gutega igare.

Yagize ati " Acunze ngiye kurira igare ahita anshikuza asimbukira muri ariya mazi agendera munsi y'ikiraro yerekeza mu Gatsata turamubura."

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko telefone ye yayiguze ibihumbi 150 ndetse ayo mafaranga ariyo yari agiye guhahisha.

Bamwe baturage bari muri aka gace bavuze ko abajura bakunze kuhamburira abantu bahanyura.

Polisi yahise ihagera isaba uyu mugore kujya gutanga ikirego kuri RIB ndetse inamwizeza ko uwamwibye azafatwa kuko hari abatangabuhamya bavuze ko bamuzi.

Aug 8, 2025 - 12:55