issa
Nyarugenge: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

Aug 8, 2025 - 13:24
 0

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugerenge mu Mirenge ya Mageragere na Muhima ifatanije n’izindi nzego n’abaturage yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu no gutega abantu bakabambura ibyabo.

Ibi byabaye byabaye kurinuyu wa 08 Kanama 2025.

Mu Kagari ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere hafatiwe abagabo bane bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite ndetse polisi ivuga ko atari ubwa mbere aba bantu bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kubera ko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa.

Mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima, ho hafatiwe abantu batandatu nabo bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu mu santere ya Nyabugogo.

Polisi ivuga ko uyu mu kwabu wo kubafata wabaye nyuma y'aho abaturage bagaragarije ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo. 

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga ko bujura ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda ndetse umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa unashimangira ko ifatanije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage ndetse ababiba ibyabo batazihanganirwa.

Polisi yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza aba bajura batanga amakuru ku gihe kubo baziho gukora ibikorwa nk'ibi by’ubujura.