issa
Musanze:Umugore yatwikishije umwana we ipasi ku kibuno amuziza gutaha atinze

Feb 4, 2026 - 15:24
 0

Umwana w'imyaka 11 wiga ku Kigo cya Notre Dame de Fatima giherereye mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza,Akarere ka Musanze, yatwitswe n'ipasi ku kibuno na nyina witwa Izabayo Shadia amuziza ko yatashye atinze.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mwana yagiye kwiga ku tariki ya 2 Gashyantare 2026, atazi ko ari umunsi w'ikiruhuko, ataha saa cyenda maze nyina amuhanisha kumutwikisha ipasi ku kibuno.

Bivugwa ko ubuyobozi bw'ikigo cya Notre Dame de Fatima, uyu mwana yigaho bukimenya aya makuru bwahise bwihutira kubimenyesha inzego z''ibanze zihita zimujyana kwa muganga.

Umuturage umwe yagize ati " Yagiye ku ishuri atazi ko batize kuko hari ku munsi w'intwari noneho ataha atinze nyina amuhanisha kumutwikisha ipasi ku kibuno."

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Ali Niyoyita, yabwiye UKWELITIMES, ko bakimenya aya makuru uyu mwana bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw'ibanze

Yongeyeho na nyina yagize atabwa muri yombi ndetse ko ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze.

Feb 4, 2026 - 17:35