issa
José Mujica: Perezida wicishaga bugufi, ukennye kurusha abandi ku Isi

Aug 8, 2025 - 12:19
 1

Mu gihe isi imenyereye abayobozi b’ibihugu babaho mu buzima buhenze, José Mujica wahoze ari Perezida wa Uruguay, yanditse amateka nk’umukuru w’igihugu wicishaga bugufi kandi ukennye kurusha abandi bose.

José Alberto Mujica, uzwi cyane nka "Pepe", yabaye perezida wa Uruguay kuva mu 2010 kugeza mu 2015, apfa ku wa 13 Gicurasi 2025. Yamenyekanye cyane kubera uburyo yabayeho mu buzima busanzwe, atitaye ku cyubahiro n’ubutunzi byari bimukikije. Nubwo yari afite uburenganzira bwo gutura mu ngoro ya perezida, yahisemo gukomeza gutura mu nzu isanzwe yo mu cyaro, agendana n’imbwa ze eshatu yise Manuela, ndetse akagenda mu modoka ishaje ya Volkswagen Beetle.

Perezida utandukanye n’abandi 

Mujica yafatwaga nk’umukene mu bandi ba Perezida, kuko 90% by’umushahara we ungana na $12,000 buri kwezi, yawugeneraga imiryango ifasha abatishoboye n’imishinga mito. Yavugaga ko "kugira byinshi atari byo bituma umuntu agira ibyishimo, ahubwo ari ukumenya kubaho neza n’ibyo ufite." 

Uburinzi bwe bwari bugizwe n’abantu babiri gusa, ndetse akenshi wasangaga ari mu mirimo y’ubuhinzi mu isambu ye, aho yahinze imboga n’indabo. Ibi byatumaga abaturage benshi bamwiyumvamo, bakamufata nk’umuturage usanzwe, aho kuba umuyobozi uri hejuru y’abandi.

Perezida José Mujica yicishaga bugufi, ndetse akaba afatwa nk'umuyobozi w'igihugu wabaye ukennye kurusha abandi 

Inzira y’ubuzima n’impinduramatwara 

Mujica yavukiye i Montevideo mu 1935, akurira mu muryango uciriritse. Akiri muto, yinjiye muri politiki, aza no kuba umwe mu bashinze umutwe w’inyeshyamba wa Tupamaros, waharaniraga impinduka mu gihugu. Ibi byatumye afungwa imyaka irenga 14, aho yakorewe iyicarubozo rikomeye, ariko ntibyamuciye intege. 

Nyuma yo gufungurwa, Mujica yakomeje urugendo rwe rwa politiki, aza kuba Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, mbere yo gutorerwa kuba Perezida. Mu gihe cye, yashyizeho amavugurura akomeye, arimo kwemerera ikoreshwa ry’urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse anaharanira ubwiyunge hagati ya Uruguay n’ibindi bihugu bituranye.

José Mujica ari imbere y'imodoka ye ya Volkswagen Beetle

Umurage yasize mu mateka Nubwo yari afite amahirwe yo kongera kwiyamamaza, Mujica yanze ko itegeko nshinga rihinduka, ashyigikira ko ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro. Yabaye icyitegererezo ku isi yose, kubera imvugo ye yicisha bugufi, indangagaciro z’ubumuntu, no guharanira iterambere ry’abaturage be. 

Mujica yagaragaje ko ubuyobozi bushobora gukorwa n’umuntu usanzwe, utitaye ku cyubahiro n’ubutunzi, ahubwo wita ku mibereho myiza y’abaturage. 

Ubutumwa bwe bwakomeje guhumuriza no gutera imbaraga abayobozi n’abaturage ku isi hose, abibutsa ko "ubuzima bwiza atari ugutunga byinshi, ahubwo ari ukumenya kubaho neza n’ibyo ufite."

Aug 8, 2025 - 12:25