issa
Ibirego byiyongereyeho 45% mu mwaka wa 2024/2025 - Umuvunyi

Oct 22, 2025 - 15:01
 0

Ibiro by’Umuvunyi byatangaje ko umubare w’ibirego byakiriwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 wiyongereyeho 45%, ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ibi byagaragajwe muri raporo y’uru rwego yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 21 Ukwakira 2025.

Raporo igaragaza ko ibirego 2,305 byakiriwe kandi bigakemurwa binyuze mu nyandiko zanditse no mu bikorwa byo kuri terrain, mu gihe mu mwaka wabanje hakiriwe ibirego 1,587.

Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere, yavuze ko iri zamuka ry’ibirego rituruka ku bikorwa byo gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo, kugenzura ibibazo by’abaturage hirya no hino mu gihugu, gusuzuma imenyekanisha ry’umutungo, ndetse no gusesengura amakuru ajyanye na ruswa n’akarengane.

Yakomeje ashimangira ko Ibiro by’Umuvunyi bizakomeza gufasha abaturage kubona ubutabera no kurwanya ruswa mu nzego zose z’igihugu.