issa
Sudan: Abarenga miliyoni 1.5 batahutse

Sudan: Abarenga miliyoni 1.5 batahutse

Oct 9, 2025 - 08:21
 0

Abimukira barenga miliyoni imwe n’igice bari baravuye mu gihugu cya Sudan batahutse bavuga ko ubuhungiro bari baragiyemo ba buhuriyemo n’ibibazo by’inzara n’ubukene.

Abo bimukira batahutse ku wa kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025, benshi muri abo ubwo baganiraga n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu bavuze ko bari barahungiye mu Misiri mu mwaka wa 2023 bahunze intambara yarimo ikaza umurego icyo gihe muri Sudan.

Abo baturage bavuze ko mu bihugu bari barahungiyemo bahahuriye n’ibibazo by’inzara no kubura amikoro yo kwifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi, ibyo bigatuma bafata umwanzuro wo kugaruka muri icyo gihugu, aho benshi bavuze ko amazu yabo bari barasize basanze yarangiritse bikomeye, nta mashanyarazi cyangwa amazi akiyabarizwamo kubera ibitero byagiye biyagabwaho.

Abo baturage bavuze ko ubu mu ngo zabo barimo guhura n’ibibazo byo kubura ibiribwa n’amazi yo gukoresha no kunywa, kurwara indwara ziterwa n’imibereho mibi nka bwaki ndetse na Malaria kubera kurara hanze ahatari ubwirinzi, bityo abo baturage bakaba bakomeje gusaba imiryango itandukanye yita ku kiremwamuntu hirya no hino ku isi kubafasha no kubaha imfashanyo zabafasha gusunika iminsi kuko ngo babayeho nabi.

Ni mu gihe Raporo nshya UN na IOM baherukaga gushyira hanze zivuga ko kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, abantu barenga miliyoni 1.5 bimukiye mu bihugu bitandukanye bahunze intambara ikomeje gufata indi ntera muri icyo gihugu cya Sudan.

Valerie Guarnieri, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Isi WFP ugamije gukwirakwiza ibiribwa ahari ibibazo hirya no hino ku isi, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko hari gahunda uwo muryango watangije ndetse ko umaze gufasha abantu barenga miliyoni 1 mu kubona ibyo kurya na serivisi zitandukanye z’ubuzima muri icyo gihugu.

Kugeza ubu Leta ya Sudan nta kintu yari yatangaza ku bijyanye no gufasha cyangwa se ku byo guhagarika iyo ntambara igiye kumara hafi imyaka ine iba hagati y’imitwe yitwaje intwaro na Leta y’icyo gihugu.

Sudan: Abarenga miliyoni 1.5 batahutse

Oct 9, 2025 - 08:21
Oct 9, 2025 - 10:09