Zelenskyy yavuze ibyo yaganiriye na Papa Leo XIV bwa mbere
Papa Leo wa XIV yaganiriye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku ntambara ikomeje hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X kuri uyu wa Mbere, Zelensky yemeje ko yagiranye ikiganiro na Papa, avuga ko ikiganiro cyabo cyari cyuzuyemo urugwiro kandi gifite ireme.
Zelensky yavuze ko Papa yagarutse ku buryo bwo kugera ku mahoro arambye kandi asesuye ku gihugu cya Ukraine kiri mu ntambara n’igihugu cy’Uburusiya.
Zelensky yagize ati: “Twaganiriye kandi ku bihumbi by’abana b’Abanya-Ukraine bashimutiwe mu Burusiya. Ukraine yizeye ubufasha bwa Vatican mu kubasubiza mu miryango yabo.”
Perezida Zelensky yongeyeho ko yabwiye Papa ku masezerano hagati ya Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo, avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere hagomba gutangira agahenge ku buryo busesuye kandi budafite ibyo gashingiyeho, nibura mu gihe cy’iminsi 30.
Yagize ati: “Nemeye kandi ko Ukraine yiteguye gukomeza ibiganiro mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo no kugirana ibiganiro by’ako kanya.”
“Ukraine irashaka kurangiza iyi ntambara kandi iri gukora ibishoboka byose ngo igeze kuri iyo ntego. Ubu dutegereje ko u Burusiya nabwo butera intambwe nk’iyo.”
Zelenskyy yavuze kandi ko yatumiye Papa gusura Ukraine mu ruzinduko rw’ubutumwa bwa gikirisitu, avuga ko urwo ruzinduko rwatera icyizere gikomeye ku bemera bose no ku baturage ba Ukraine bose.


Kinyarwanda
English
Swahili









