issa
Kamonyi: Abahinzi barakirigita ifaranga nyuma yo gutererwa ibiti birwanya isuri

Dec 18, 2025 - 11:38
 0

Bamwe mu bahinzi bakorera umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina barishimira gutererwa ibiti bibangikanywa n’imyaka babifashijwemo n’umushinga wa Green Amayaga.

Umutoni Denise umwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugina muri ako Karere ka Kamonyi yavuze ko nyuma yo gutererwa ibyo biti asigaye ahinga akeza ndetse n'umurima we ntutwarwe n’isuri.

Yagize ati" Ubu turi guhumeka neza kubera ko ibiti twaterewe biduha akayaga keza ndetse bikanadufasha kurwanya isuri."

Nduwayo Aimable umuturage nawe utuye muri uwo murenge wa Mugina avuga ko ashimira cyane umushinga wa Green Amayaga kubera ko ibiti baterewe ubu birimo kubafasha mu gusasira imyaka kurwanya isuri ndetse bakaba ubu barimo no kubibyaza umusaruro w’ifumbire no kubikuraho inkwi zo gucana.

Ati" kubera ko bigira amashami menshi ndetse ibibabi byabyo bikagwa hasi iyo tubishyize hamwe birabora tukabikuramo ifumbire nziza cyane ndetse urebye ubu bidufatiye runini mu kurwanya isuri mu mirima yacu."

Ibyo babihuriyeho na bagenzi babo baterewe ishyamba na bo bavuga ko uretse kubarindira isuri ahubwo bibafasha no gukirigita ifaranga.

Bizimana yagize ati" Ishyamba twaterewe rwose uretse kuba ridufasha kurwanya isuri ririmo no kudufasha kubona inguzanyo muri bank nk'ubu mperutse kujya kwaka inguzanyo muri Bank ya miliyoni ebyiri abakozi bayo baje kureba ingwate barambwira ngo muze wakoze ikosa wagombaga kwaka arenze ariya twaguhaye mbabwira ko ari yo nashakaga."

Umuyobozi w’uyu mushinga wa Green Amayaga w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, Ngoga Remy avuga ko uwo mushinga umaze imyaka itandatu ukora Intego ya mbere wayo ari ugufata neza ubutaka ndetse no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati "Urebye Intego yacu ni ugufata neza ubutaka ndetse no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima aho dutera ibiti birwanya isuri ibyo biti bikanafasha kurwanya isenyuka ry’imihanda ndetse bikaba byanatanga umusaruro kuri bene kubitererwa kuko ibiti dutera ni by’imbuto birimo avoka, mandarine, makadamiya, orangi n’ibindi."

Kugeza ubu akarere ka Kamonyi ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo uyu mushinga wa Green Amayaga ukoreramo by’umwihariko ugakorera mu mirenge ine igize ako Karere ari yo Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka na Rugarika.

Muri Kamonyi uyu mushinga umaze gutera Amashyamba kuri hegitari 244, mu gihe ibiti bivangwa n'imyaka byatewe kuri hegitare 2436, ku nkengero z’imihanda haterwa ibiti kuri hegitari 196, naho ku nkombe z’imigezi ho haterwa hegitari 22.

Dec 18, 2025 - 11:39