issa
Nyabihu: Yashatse kwiyahura kuko batamutekeye umureti

Apr 12, 2026 - 13:16
 0

Umusore witwa Twizerimana Jean de Dieu w’imyaka 22 wo mu Karere ka Nyabihu arembeye kwa muganga, nyuma y’uko agerageje kwiyahura bitewe n’uko iwabo banze kumutekera umureti n’ibirayi byo mu mavuta.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera, , ku wa 11 Mata 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Ndayisenga Simon yahamirije IGIHE aya makuru.

Yagize ati "Nibyo koko Twizerimana wari umaze iminsi mu mujyi wa Kigali, twahawe amakuru ko yanze kurya mu rugo iwabo, keretse bamutekeye umureti n’ibirayi byo mu mavuta bita ‘mucoma’. Nubwo nta wabihamya ko ari byo byatumye agerageza kwiyahura, akoresheje igitenge cyaje guhambuka yikubita hasi abo mu muryango we bahita bamwihutana kwa muganga."

Yakomeje avuga ko "aracyari ku kigo nderabuzima, dutegereje ko yoroherwa tukamubaza neza nimba nta kindi yapfuye n’abo mu muryango we, kuko umureti n’ibirayi byo mu mavuta tutumva ukuntu byatuma umuntu yiyahura."

Ndayisenga yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora gutuma umuntu agera ubwo yiyambura ubuzima, abasaba ko aho byananiranye bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

Ubwo twakoraga inkuru Twizerimana yari akirembeye ku kigo nderabuzima cya Nyakigezi, aho arimo kwitabwaho.