Nyarugenge: Abarokokeye Camp Kigali bafite ibihamya by’uko Jenoside yateguwe
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahoze batuye mu gace ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge bavuga ko bafite Ibihamya bitandukanye byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, ibyo bavuga bagendeye ku byo babonye muri Camp Kigali, ahahoze ingabo za leta yari ku butegetsi icyo gihe ubwo Jenoside yabaga.
Ni bimwe mu byagarutseho cyane ubwo ku wa 11 Mata 2026 muri Camp Kigali mu Murenge wa Nyarugenge haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uwimana Claudine umwe mu barokokeye aho yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, avuga ko mbere y’uko umugabo we n’umwana we bicwa bari barabanje kwimwa uburenganzira, bagatotezwa, ndetse bakaba hari serivisi batari bemerewe kubona.
Uhagarariye Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugenge, Safari Hamudu, yavuze ko kwibuka biha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kwigisha amateka mabi igihugu cyaciyemo kugira ngo hirindwe ko yazongera kubaho.
Depite Kalisa Jean Sauveur wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Juvénal Habyarimana nk’uko bamwe babivuga, ahubwo yari umugambi mugari wari umaze igihe kinini utegurwa.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari umusaruro w’inyigisho z’urwango n’amacakubiri byakwirakwijwe mu Banyarwanda mu gihe kirenga imyaka 30, anasaba abari aho kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bacikamo ibice.
Aka gace ka Nyarugenge gafite amateka akomeye ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko aho Camp Kigali niho hiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro (MINUAR). Ni naho hatangirwaga intwaro zirimo imbunda na gerenade zakoreshwaga n’Interahamwe mu bitero byibasiraga Abatutsi.
Ako gace kandi karimo ibitangazamakuru nka Radio Rwanda na Radio RTLM byagize uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango n’amacakubiri byagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Kinyarwanda
English
Swahili









