Senderi yasabye abahanzi gukora ibihangano byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Umuhanzi Eric Nzaramba Senderi, uzwi nka Senderi International Hit mu muziki Nyarwanda, yasabye abahanzi bagenzi be gukora ibihangano byigisha kandi bisobanura neza amateka mabi igihugu cyaciyemo, ariko binatanga inyigisho mu Burere Mboneragihugu bidasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWELITIMES kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2026, igihe u Rwanda n’Isi binjira mu cyumweru cyo kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hamwe n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Senderi wanashyize hanze amashusho y’indirimbo “Guhanga Ntabwo ari Uguhaga” avuga ko ari indirimbo y’ibihe byose kuri we yaba ariho cyangwa atakiriho, bitewe n’uko ikubiyemo amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bityo ikazahora yifashishwa mu kwigisha amateka mabi y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo mu rwego rwo kwirinda ko yasubira.
Yagize ati “Guhanga Ntabwo Ari Uguhaga ni indirimbo nongeye kuvugurura nyikorera amajwi mashya ndetse n’amashusho mashya kugira ngo ikomeze kuba igihangano cyigisha amateka mabi igihugu cyaciyemo hagamijwe kwirinda ko yasibangana.
Iyi ndirimbo ni yo ya mbere mfata nk’iy’ibihe byose kuri njye, naba nkiriho cyangwa ntariho, kubera ko ikubiyemo amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Akomeza avuga ko gukora ibihangano byinshi bimeze nk’ayo ari bumwe mu buryo bwiza bukomeza gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kwibuka binyuze mu bihangano bikozwe mu majwi n’amashusho, bityo bikerekana neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.
Indirimbo “Guhanga Ntabwo ari Uguhaga” irimo amateka y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bakajugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo, abiciwe mu nsengero, abiciwe mu mashuri, abiciwe mu bishanga, abiciwe mu misozi, abiciwe mu mavuriro n’ahandi hatandukanye. Ibyo Senderi avuga ko bifitanye isano n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse igashyirwa mu bikorwa.
Muri ibi bihe twinjiyemo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Senderi yasabye abahanzi bagenzi be gukora ibihangano by’uburere mboneragihugu bidasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umva 'Guhanga ntabwo Ari uguhaga' unyuze aha

Kinyarwanda
English
Swahili









