Tshisekedi yahaye ibya mirenge abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yahaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu, ubutaka ndetse n’amamodoka yo mu bwoko bwa “Jeep” kubera kubona itike yo gukina ikigombe cy’Isi.
Ku itariki 31 Werurwe 2026, nibwo ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Jamaica mu mikino ya nyuma ya kamparamaka. Ni umukino warangiye DRC itsinda igitego 1-0 cyabonetse ku munota 100, gitsinzwe na Axel Tuanzebe.
Mu birori byabaye ku cyumweru tariki 5 Mata 2026, Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bazahabwa ibihembo byihariye mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi.
Ibi birori byo kwishimira iyi ntsinzi, byabereye mu Ngoro y’Abaturage muri DRC (People’s Palace). Ikipe y’igihugu ya Congo yongeye kugera mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka igera kuri 52 itabasha kubona itike.
Buri umwe mu bagize ikipe y’igihugu azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Jeep, amafaranga y’ishimwe, ndetse n’ikibazo cyo kubaka.
Mu ijambo rye, Perezida yashimye umuhate w’iyi kipe mu mikino yo gushaka itike, agaragaza ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagere kuri uru rwego. Yanashimangiye akamaro ko gukomeza gutera imbere mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Kuva ubu, kujya mu Gikombe cy’Isi bigomba kuba ibintu bisanzwe kuri twe.”
Ikipe y’igihugu ya Congo iri mu itsinda K, aho iri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Uzbekistan na Colombia. Iki gikombe cy’isi kizabera mu bihugu bitatu ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexico na Canada. Biteganyijwe ko kizatangira tariki 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili








