
Rayon Sports ifite ibigugu 2, APR FC yo izirangaraho! Twinjirane mu mikino Rayon Sports na APR FC zisigaje muri shampiyona
Buri kipe hagati ya Rayon Sports na APR FC zisigaje imikino igera ku 10 gusa kugirango Shampiyona y'u Rwanda irangire.
Ku munsi wo ku wa gatanu tariki 7 Werurwe 2025, nibwo imikino ya shampiyona y'u Rwanda umunsi wa 20 watangiye ikipe zirimo Kiyovu Sports zibona intsinzi imbere ya Marine FC.
Ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025, iyi mikino yarakomeje ndetse no ku cyumweru tariki 9 werurwe 2025, hakinwa umukino karundura wahuje Rayon Sports na APR FC zinganya 0-0.
Nyuma y'uyu mukino wahuje aya makipe asa nk'ahanganiye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda, harakomeza imikino y'umunsi wa 21 izatangira gukinwa tariki 15 Werurwe 2025. Umwe mu mikino itegerejwe ni uwo Rayon Sports izakiramo AS Kigali.
Ni umukino uzaba utoroshye nubwo umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 3-1 ariko iyi n'imwe mu makipe agora cyane zino kipe zikomeye.
Kuri uyu munsi wa 21 wa shampiyona, APR FC yo izaba yasuye Gasogi United baheruka gukuramo mu gikombe cy'Amahoro bitavugwaho rumwe. Ni umukino uzaba tariki 14 Werurwe 2025.
Undi mukino usa n'ukomeye ikipe ya Rayon Sports ifite muri iyi mikino 10 isigaje kugirango irangize shampiyona y'u Rwanda, ni ugomba kuyihuza na Mukura VS hataramenyekana niba uzaba tariki 29 Werurwe 2025 nk'uko bipanzwe kubera ikipe y'igihugu y'u Rwanda izaba ikina imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Iki gihe ikipe ya APR FC yo izaba ikina na Vision FC umukino wavuga ko udakomeye kereka iyi kipe y'ingabo z'igihugu yirangayeho kuko twabonye Vision FC ari ikipe iri mu zishobora kumanuka hakiri kare.
Undi mukino ikipe ya Rayon Sports ifite ndetse abakunzi ba APR FC bashobora kuyitega bikaba byatuma ifata umwanya wa mbere ni ugomba kuyihuza na Police FC ku munsi wa 27 wa shampiyona y'u Rwanda uzaba tariki 10 Gicurasi 2025.
Uyu ni umukino ukomeye nubwo umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza ibasha gutsinda ikipe ya Police FC ariko ni umukino ukomeye kuko iyi kipe ya Police FC ni umwe mu makipe akanira cyane izi kipe zihanganiye igikombe cya shampiyona.
Kuri uyu munsi wa 27 wa shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya APR FC yo izaba ikina na Amagaju FC hano i Kigali. Uyu mukino nawo ni umwe mu mikino ikomeye ariko ikipe ya APR FC biragoye ko yakora ikosa hano i Kigali nubwo twabonye Amagaju FC ari imwe mu makipe yizirika cyane kuri aya makipe akomeye hano mu Rwanda.
Indi mikino izi kipe zizakina isa nk'idakomeye cyane ubona ko ishobora kutagira icyo ihindura.
Ikipe ya Rayon Sports izasura ikipe ya Marine FC tariki 5 Mata 2025. Tariki ya 19 Mata 2025, ikipe ya Rayon Sports izaba yasuye Muhazi United mu karere ka Ngoma maze ihite ikurikizaho ikipe ya Etencelles FC tariki 27 Mata 2025.
Tariki 4 Gicurasi 2025, ikipe ya Rayon Sports izasurwa na Rutsiro FC ku munsi wa 26 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports izakina na Bugesera FC tariki 17 Gicurasi 2025. Rayon Sports Kandi izakina na Vision FC tariki 20 Gicurasi 2025 maze isoze shampiyona ikina na Gorilla FC tariki 24 Gicurasi 2025.
Ku ruhande rw'ikipe ya APR FC, Tariki ya 5 Mata 2025 izakina na Bugesera FC mu karere ka Bugesera maze ihite ikurikizaho ikipe ya Etencelles FC mu mukino w'umunsi wa 24 uzaba tariki 20 Mata 2025 kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe ya APR FC Kandi tariki ya 26 Gicurasi 2025, izakina n'ikipe ya Rutsiro FC mu mukino uzabera mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda. Tariki 3 Gicurasi 2025, ikipe ya APR FC izakina na Marine FC mu mukino w'umunsi wa 26 ushobora korohera cyane APR FC.
Ikipe ya APR FC izakina Kandi na Gorilla FC tariki 17 Gicurasi 2025 mu mukino w'umunsi wa 28. Imikino 2 ikipe ya APR FC izasorezaho ikina, ni uwo izakina na Muhazi United i Ngoma ndetse ni uwo izakina na Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium ari nawo wa nyuma.
Ikipe izatwara neza muri iyi mikino ukurikije uko zihagaze kugeza ubu ntawashidikanya ko ari yo izatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo iri imbere n'amanota 43 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 41.