
Trump agiye gushyiraho bamwana we nk’intumwa yihariye yo mu Karere k’ibiyaga bigari
Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arateganya kugira umuherwe Massad Boulos intumwa ye yihariye mu karere k’Ibiyaga bigari.
Ikinyamakuru Semafor cyandikirwa muri Amerika, kivuga ko uyu Boulos usanzwe ufite inkomoko muri Liban ari bamwana wa Prezida Trump. Ni ukuvuga ko umuhungu we yashakanye n’umukobwa wa Trump, Tiffany Trump.
Ikinyamakuru Semafor kivuga ko nyuma yo kwemezwa, Boulos azakora urugendo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo no mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi.
Uru rugendo ruzaba rubaye mu gihe umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Kongo ukomeza kwigarurira uduce twinshi tw’uburasirazuba bwa Kongo.
Amahanga na Kongo byakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23. Ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.